Bugesera FC yasezereye Muhire Hassan, itangaza undi mutoza mushya

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 19 Kamena 2019 saa 08:55
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’ikipe ya Bugesera FC bwatangaje ko bwamaze gutandukana n’umutoza Muhire Hassan buhita bumusimbuza undi, Bisengimana Justin wahoze ari umutoza wa Sunrise FC, wasinye imyaka ibiri atoza iyi kipe.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri nibwo Bugesera FC ibinyujije ku rukuta rwa Twitter, yemeje ko yatandukanye n’uwari umutoza wayo Muhire Hassan nyuma yo gusezererwa na Intare FC muri 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro.

Uyu mutoza yafatanyaga akazi ko gutoza iyi kipe n’izindi nshingano yari afite, aho nyuma yo kuyifasha kuguma mu cyiciro cya mbere, yashimiwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe yo mu Ntara y’Uburasirazuba.

Muhire Hassan yashimiye ubuyobozi bwa Bugesera FC bwari bwamugiriye icyizere bukamuha ikipe, avuga ko icyo yicuza ari ukuba atarayigejeje aheza mu gikombe cy’Amahoro.

Ati "Bugesera FC, ndabashimira, twakoranye neza akazi kagoye ko kugumisha ikipe mu cyiciro cya mbere, urugendo rwasize imvune nyinshi. Mu basore 22 hasigaye 15 gusa, bituma ntasiga nibura mbakoreye Igikombe cy’Amahoro cyiza, icyo nicuza ni icyo gusa.”

Muhire wari umaze amezi atatu gusa muri Bugesera FC, yayigezemo muri Werurwe asimbura Seninga Innocent wari umaze kwegura ku mirimo ye.

Bugesera FC yatangaje ko kandi Bisengimana Justin wari umaze amezi abiri atandukanye na Sunrise FC kubera ibibazo by’amikoro, ari we wabaye umutoza wayo mushya mu gihe cy’imyaka ibiri.

Bisengimana Justin wemerewe kwizanira abatoza bazakorana, yasinyiye rimwe na Tumaini Emmanuel nk’umutoza ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi ba Bugesera FC yasoje shampiyona y’uyu mwaka w’imikino iri ku mwanya wa 12 n’amanota 35.

Bisengimana Justin yagizwe umutoza mushya wa Bugesera FC
Muhire Hassan wafashije Bugesera FC kuguma mu cyiciro cya mbere, yatandukanye na yo nyuma y'amezi atatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza