Brésil yegukanye Copa América nyuma y’imyaka 12 (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 8 Nyakanga 2019 saa 12:59
Yasuwe :
0 0

Imbere y’abafana bagera ku bihumbi 70 muri Stade Maracanã, Brésil yegukanye Copa América ku nshuro ya cyenda nyuma yo gutsinda Peru ibitego 3-1 ku mukino wa nyuma wabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru.

Peru y’umutoza Ricardo Gareca yari yatsinzwe na Brésil ibitego 5-0, nta mahirwe menshi yahabwaga kuri uyu mukino wa nyuma n’ubwo yari yatsinze Chili ibitego 3-0 muri ½ ndetse ikaba itarinjijwe igitego na kimwe mu yindi mikino yakurikiyeho ubwo yari imaze gutsindwa n’iki gihugu cyakiriye irushanwa.

Brésil yafunguye amazamu ku munota wa 16, ku gitego cyatsinzwe na Everton ku mupira wahinduwe na Gabriel Jesus, usanga uyu rutahizamu mugenzi we ahagaze inyuma y’abakinnyi ba Peru, akozaho ikirenge atazuyaje, umupira uruhukira mu izamu.

Roberto Firmino na Philip Coutinho bananiwe gutsindira Brésil mu bundi buryo babonye mu gihe ku munota wa 44, umusifuzi Vargas yatanze penaliti ubwo Thiago Silva yari akoze umupira ari mu rubuga rw’amahina, yinjizwa neza José Paolo Guerrero wishyuriye Peru.

Nyuma y’umunota umwe, Gabriel Jesus yatsindiye Brésil igitego cya kabiri arobye umunyezamu Pedro Gallese wari wigiye imbere, hari nyuma yo gucomekerwa umupira na Arthur wari hagati y’abakinnyi batatu ba Peru.

Habura iminota 20 ngo umukino urangire, Gabriel Jesus wari ugiye gusimburwa na Richarlison, yahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo ubwo yari akiniye nabi umukinnyi wa Peru bari mu kirere, asohoka mu kibuga.

Richarlison yinjiye mu kibuga nyuma y’iminota itanu, asimbuye Roberto Firmino, atsindira Brésil igitego cyashimangiye intsinzi kuri penaliti, ubwo Zambrano yakiniraga nabi Everton mu rubuga rw’amahina ku munota wa 90.

Brésil yatsinze umukino ku bitego 3-1, yegukana Copa América ku nshuro ya cyenda ndetse ishimangira agahigo ifite ko kuyitwara mu gihe yayakiriye, aho yaherukaga gutwara iki gikombe mu 2007.

Brésil yaherukaga kugira ibihe byiza mu mupira w’amaguru ubwo yegukanaga umudali wa Zahabu mu Mikino Olempike ya 2016.

Myugariro w’iburyo wa Brésil, Dani Alves w’imyaka 36, yanditse amateka yo kuba umukinnyi wa mbere wegukanye ibikombe 40 muri ruhago.

Umunyezamu Oleksandr Shovkovskiy wo muri Ukraine, yasezeye amaze gutwara ibikombe 36, Andres Iniesta na Lionel Messi batwaye 35 mu gihe Ryan Giggs yegukanye ibikombe 34.

Everton atsindira Brésil igitego cya mbere ku mupira yateye umunyezamu wa Peru ntiyabasha kuwugeraho
Guerrero yishyuriye Peru kuri penaliti
Paolo Guererro yishimira igitego cyatumye Peru yishyura muri uyu mukino wa nyuma wa Copa America
Jesus atsinda igitego cya kabiri cya Brésil mu gice cya mbere
Gabriel Jesus yishimira igitego cyahesheje igihugu cye kujya mu karuhuko kiyoboye umukino
Gabriel Jesus yahawe ikarita ya kabiri y'umuhondo habura iminota 20 ngo umukino urangire
Agisohoka, yateye igipfunsi ikoranabuhanga rya VAR
Richarlison yiyambuye umupira ubwo yari amaze gutsinda penaliti yashimangiye intsinzi ya Bresil ku mukino wa nyuma
Brésil yegukanye Copa America ku nshuro ya cyenda
Umutoza wa Brésil, Tite, yashyizwe mu kirere n'abakinnyi be ubwo bari bamaze kwegukana Copa America 2019
Dani Alves yabaye umukinnyi wa mbere wegukanye ibikombe 40 kuva atangiye gukina umupira w'amaguru nk'uwabigize umwuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza