00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Brésil yageze ku mukino wa nyuma wa Copa América, Neymar ati “Ndashaka Argentine”

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 6 Nyakanga 2021 saa 11:32
Yasuwe :
0 0

Ibifashijwemo n’igitego cya Lucas Paqueta, Ikipe y’Igihugu ya Brésil yageze ku mukino wa nyuma wa Copa América nyuma yo gutsinda Peru 1-0 mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri.

Brésil izakina n’ikipe ikomeza hagati ya Argentine na Colombia mu wundi mukino wa ½ uteganyijwe kuri uyu wa Kabiri.

Iki gihugu cyakiriye irushanwa ry’uyu mwaka, cyaritwaye inshuro zose ryabaga ryabereye ku butaka bwacyo. Kuri iyi nshuro, cyongeye kubishimangira gitsinda Peru.

Mu minota 20 ya mbere, umunyezamu wa Peru, Pedro Gallese, yakuyemo imipira ibiri ikurikiranye yatewe na Neymar na Richarlison mu gihe kandi na Casemiro yagerageje uburyo bwiza bugasubizwa inyuma n’abanya-Peru.

Brésil yakomeje gukina umukino wuzuyemo amacenga, ariko byayisabye gutegereza umunota wa 35, itsinda igitego cyinjijwe na Paqueta n’ubundi wayifashije gusezerera Chili muri ¼.

Neymar winjiriye mu ruhande rw’ibumoso, yacenze abakinnyi batatu mbere yo guhindura umupira washyizwe mu izamu na Paqueta atereye ishoti muri metero 10.

Kwinjira mu kibuga kwa Marcos Lopez na Raziel Garcia mu gice cya kabiri, byafashije Peru guhindura umukino, ishaka uburyo yishyura.

Iyi kipe yatsindiwe ku mukino wa nyuma mu 2019, yakomeje gusatira ndetse yabonye uburyo bwiza bwageragejwe na Gianluca Lapaduka, umunyezamu Ederson Morães atabara izamu rya Brésil.

Gutsinda uyu mukino byatumye Brésil igera ku mukino wa nyuma wa Copa América yimuriwe muri uyu mwaka nyuma y’uko itabaye mu 2020 kubera COVID-19.

Aganira n’itangazamakuru nyuma y’umukino, rutahizamu wa Brésil, Neymar, yavuze ko yifuza guhura na Argentine ku mukino wa nyuma.

Ati “Ndashaka Argentine ku mukino wa nyuma. Ni yo nshyigikiye kuko mfitemo inshuti nyinshi. Ku mukino wa nyuma, Brésil izatsinda.”

Umukino wa nyuma wa Copa América, uzabera kuri Stade Maracanã saa Munani z’ijoro rishyira ku Cyumweru, tariki ya 12 Nyakanga 2021.

Ikipe y'Igihugu ya Brésil yabanje mu kibuga
Peru yananiwe kugera ku mukino wa nyuma nk'uko yabigezeho mu 2019
Umunyezamu wa Peru, Pedro Gallese, yabereye ibamba abakinnyi ba Brésil barimo Neymar
Pedro Gallese akuramo umupira watewe na Richarlison
Lucas Paqueta yatsindiye Brésil igitego kimwe ku mupira yaherejwe na Neymar
Paqueta yongeye gufasha Brésil nyuma y'uko yayitsindiye no kuri Chili
Umunyezamu Ederson akuramo umupira watewe na Gianluca Lapadula
Brésil yageze ku mukino wa nyuma wa Copa América, izahura n'ikomeza hagati ya Argentine na Colombia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .