Brazil yatsinze Mexique igera muri ¼ cy’igikombe cy’Isi (Amafoto)

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 2 Nyakanga 2018 saa 08:37
Yasuwe :
1 0

Brazil yatsinze Mexique ibitego bibiri ku busa ibifashijwemo na Neymar na Roberto Firmino, itera ikirenge mu cya Croatia, u Bufaransa, u Burusiya na Uruguay zimaze gukatisha itike ya ¼ y’igikombe cy’Isi kiri kubera mu Burusiya.

Brazil iri mu makipe ahabwa amahirwe menshi yo kwegukana iri rushanwa, yari ifite akazi gakomeye imbere ya Mexique yakanze abantu ubwo yatsindaga u Budage igitego 1-0 mu mukino wo mu matsinda.

Nk’Uko n’ubundi byari byitezwe, Neymar na bagenzi be bihariye umukino cyane ariko Mexique ifite abasore bazi gushaka ibitego bakoresheje imipira yihuta cyane, ikanyuzamo ikagera imbere y’izamu rya Alisson Becker gusa kuboneza mu rushundura bikanga.

Iminota 45 ya mbere yarangiye ari ubusa ku busa, bavuye kuruhuka umutoza wa Mexique akora impinduka akuramo Rafael Marquez yinjiza Miguel Layun ariko ntibyagira icyo bitanga kuko Brazil yahise ibona igitego cya mbere nyuma y’iminota itandatu gitsinzwe na Neymar ku mupira mwiza yari ahawe na Willian.

Abatoza bombi bakoze izindi mpinduka, Juan Carlos Osorio wa Mexique ashaka igitego cyo kwishyura naho Tite wa Brazil ashaka icya kabiri aba ari nawe bihira kuko rutahizamu Roberto Firmino yinjijemo ku munota wa 86 asimbuye Philippe Coutinho, yahise atsinda agashinguracumu nyuma y’iminota ibiri ku mupira yari ahawe na Neymar.

Umukino warangiye Brazil ikatishije itike ya ¼ aho igomba gutegereza ikipe irokoka hagati y’u Bubiligi n’u Buyapani, akaba ariyo zizahura zishakamo ikomeza muri ½ cy’iri rushanwa.

Willian ahanganye na Edson Alvarez wa Mexique
Gabriel Jesus agerageza gutsinda n'umutwe gusa ntibyamuhira
Gabriel Jesus yaserebetse ku mupira arawuhusha, Neymar ahita awuboneza mu rushundura rw'izamu rya Mexique ryari ririnzwe na Guillermo Ochoa
Neymar ayoboye bagenzi be bishimira igitego
Neymar yagiye akorerwaho amakosa menshi muri uyu mukino
Paulinho ateruye ku bitugu Neymar amushimira nyuma yo gutsinda igitego cya mbere cya Brazil
Roberto Firmino yatsinze igitego cya kabiri nyuma y'iminota ibiri gusa yinjiye mu kibuga
Abafana ba Brazil bari bafite ibyishimo by'ikirenga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza