Bralirwa yateguye irushanwa rya ruhago ridasanzwe, buri kipe ikinisha abakinnyi batanu

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 7 Kamena 2018 saa 09:30
Yasuwe :
0 0

Mu gihe hamenyerewe amarushanwa y’umupira w’amaguru aho ikipe iba igizwe n’abakinnyi 18 harimo 11 babanza mu kibuga, ku nshuro ya mbere Bralirwa yateguwe iridasanzwe aho buri kipe izaba ifite abakinnyi barindwi harimo batanu babanza mu kibuga.

Iri rushanwa ry’abakinnyi batanu mu mukino uzwi nka “Five-a-side football” ryateguwe na Bralirwa ibicishije mu kinyobwa cyayo cya Turbo King, rizatangira muri Nyakanga risozwe muri Nzeri 2018, rikazakinirwa mu turere 10.

Muri ubu bwoko bw’umupira w’amaguru ukinwa n’ikipe y’abakinnyi batanu bafite abasimbura babiri gusa, hakoreshwa ½ cy’ikibuga gisanzwe, ukanagira n’andi mategeko awutandukanya n’umupira w’amaguru usanzwe.

Mu kiganiro n’abanyamakuri kuri uyu wa Kane, tariki 7 Kamena 2018, Bralirwa yatangaje ko ari irushanwa ishaka ko rizakomera mu gihugu.

Umuyobozi ushinzwe kwamamaza ibikorwa bya Bralirwa ku rwego rw’gihugu, Peter Karadjov, yagize ati “Ni irushanwa ryihariye kandi riziye igihe. Rigiye kuba ku nshuro ya mbere ariko turifuza ko ryazahoraho no mu myaka itaha, rikaba rimwe mu marushanwa akomeye mu gihugu.”

Yakomeje avuga ko iri rushanwa rigamije no gukomeza gukundisha umupira w’amaguru imbere mu Rwanda ariko bikazanafasha Bralirwa kumenyekanisha ikinyobwa cya Turbo King nk’uko imenyekanisha Primus biciye muri Primus Guma Guma Super Star cyangwa Coca Cola biciye mu marushanwa ya Copa Coca-Cola ahuza abana.

Muri iri rushanwa, uturere tubiri tubiri twatoranyijwe muri buri ntara hagendewe ku buryo turimo abakiliya benshi ba Turbo King kandi tukaba tunabonekamo ibibuga.

Hazaba hakenewe amakipe 16 muri buri karere, kwiyandikisha bikazakorerwa ku tubari tuzwiho gucuruza cyane Turbo King.

Haziyandikisha amakipe y’abatarabigize umwuga badafite n’icyiciro bakinamo mu marushanwa ya Ferwafa, bakazasabwa kwerekana ibyangombwa by’abakinnyi barindwi kuri buri kipe kandi nta we uri munsi y’imyaka 18 kandi iyo kipe ikaba nibura yarabashije gukusanya udufuniko 100 twa Turbo King.

Nk’uko Mark Mugarura Nkera ushinzwe kwamamaza muri Bralirwa yabitangaje, mu karere hazaboneka amakipe menshi yujuje ibisabwa kugira ngo yiyandikishe, hazabanza kubaho imikino ya kamarampaka izasigaza amakipe 16 gusa azakina irushanwa.

Amakipe azashyirwa mu matsinda ane, rimwe ririmo amakipe ane ahure ku munsi wa mbere, ebyiri za mbere muri buri tsinda zijye muri ¼, ku munsi wa kabiri hakinwe ¼ na ½ ndetse n’umukino wa nyuma ikipe ibaye iya mbere ihure n’iyabaye iya mbere mu kandi karere bihuriye mu ntara imwe, itsinze abe ariyo izajya ku rwego rw’igihugu.

Ikipe ya mbere mu karere izahembwa ibihumbi 250 Frw; iya mbere mu ntara ihabwe ibihumbi 500 Frw; iya gatatu ku rwego rw’igihugu izatahana ibihumbi 250 Frw; izatsindirwa ku mukino wa nyuma ihabwe ibihumbi 500 Frw mu gihe iya mbere izatahana miliyoni 2 Frw n’igikombe.

Ikipe y'abakinnyi batanu yerekanye uko 'Five-a-side football' ikinwa
Izamu rya “Five-a-side football” riba ari rito
Abayobozi ba Bralirwa bari kumwe n'ikipe yerekanye uko iri rushanwa ridasanzwe rizakinwa
Utubari amakipe ashobora kwiyandikishirizamo
Ikarita yerekana uturere tuzaberamo irushanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza