00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bizimungu Ally watoje amakipe arimo Rayon Sports yitabye Imana

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 29 Kanama 2021 saa 03:23
Yasuwe :
0 0

Bizimungu Ally watoje amakipe atandukanye mu Rwanda nka Kiyovu Sports, Rayon Sports na Etincelles FC yitabye Imana, kuri uyu wa 29 Kanama 2021.

Uyu mugabo wari umwe mu bafite izina mu batoza bo mu Rwanda yaguye mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.

Ikipe ya Kiyovu Sports yanyuzemo yanditse ubutumwa yihanganisha umuryango wa nyakwigendera nyuma y’inkuru y’incamugongo yamenyekanye kuri iki Cyumweru.

IGIHE yamenye ko Bizimungu yatangiye kuremba muri Kamena uyu mwaka ubwo shampiyona yaganaga ku musozo.

Bizimungu Ally yamaze amezi abiri gusa muri Etincelles FC, cyane ko ari nayo masezerano yari yasinyiye iyi kipe y’i Rubavu. Yahesheje iyi kipe kudasubira mu Cyiciro cya Kabiri nyamara yari yasanze iri habi.

Nyuma yo kuremba, uyu mutoza wabarizwaga muri Etincelles FC yahise yoherezwa kuvurirwa muri CHUK ari na ho yaje kugwa.

Bizimungu ni umugabo wari umaze igihe kitari gito mu mupira w’amaguru hano mu Rwanda, gusa amakipe yatoje si menshi cyane, ahubwo yagiye ayagarukamo inshuro nyinshi.

Nk’umutoza, Ally Bizimungu yatoje amakipe arindwi mu Rwanda, harimo Kiyovu Sports inshuro eshatu, yatoje Mukura VS imyaka ibiri, atoza Rayon Sports imyaka ibiri, ATRACO imyaka ibiri mu gihe andi makipe yatoje arimo AS Muhanga na Bugesera FC yabereye umutoza nyuma yo kuva muri Kiyovu Sports.

Yatoje muri Uganda, mu Burundi aho yatwaye igikombe cya shampiyona ari muri Inter Stars no muri Tanzania, aho yari muri Mwadui FC hagati ya 2017 na 2020.

Bizimungu Ally watoje amakipe atandukanye arimo Rayon Sports, Kiyovu Sports na Etincelles FC yitabye Imana
Uyu mutoza yaguye mu Bitaro bya CHUK aho yari amaze iminsi arwariye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .