00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bizimana Djihad yatandukanye na Waasland-Beveren

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 24 Gicurasi 2021 saa 08:02
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi mpuzamahanga w’Umunyarwanda ukina hagati mu kibuga asatira izamu, Bizimana Djihad, yatandukanye na Waasland-Beveren yo mu Bubiligi yari amazemo imyaka itatu.

Bizimana Djihad yageze muri Waasland-Beveren mu 2018, avuye muri APR FC.

Mu butumwa uyu mukinnyi yashyize kuri Instagram, yagize ati “Imyaka itatu ishize yaranzwe n’ibihe bivanze, haba umuntu ku giti cye cyangwa kuri twese. Nubwo iherezo atari ryiza, ndashimira abantu bose b’ingenzi twahuye. Buri gihe numvaga nishimiye cyane tutitaye uko ibihe byari bimeze. Kandi ibyo ni ibintu nzakomeza kwishimira kandi ntazibagirwa.”

Mu minsi ishize, Bizimana yari yatangaje ko ashobora gutandukana na Waasland-Beveren ku mpera z’uyu mwaka w’imikino nubwo amasezerano ye amwemerera kuba yayikinira undi mwaka umwe.

Waasland-Beveren yamaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri nyuma yo kuba iya 17 mu makipe 18 muri uyu mwaka w’imikino wa 2020/21 ndetse ikanatsindwa na Seraing mu mikino ya play-offs.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko Bizimana Djihad uherutse gukora ubukwe na Dalida Simbi, amaze iminsi ari i Amsterdam mu Buholandi ndetse bishobora kurangira ariho akinnye.

Bizimana Djihad w’imyaka 24, yazamukiye muri Etincelles FC yakinnyemo kugeza mu 2014 mbere yo kujya muri Rayon Sports yamazemo umwaka umwe, ahita ajya muri APR FC yakiniye imyaka itatu.

Bizimana Djihad yasezeye kuri Waasland-Beveren

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .