00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bizimana Djihad ntazakina imikino ibiri ya Uganda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Ukwakira 2021 saa 06:33
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi wo Hagati w’Ikipe y’Igihugu, Amavubi na KMSK Deinze yo mu Cyiciro cya Kabiri mu Bubiligi, ntabwo akitabiriye umwiherero w’Ikipe y’Igihugu, Amavubi nyuma yo gusangwamo COVID-19.

Bizimana Djihad ari mu bakinnyi 36 bahamagawe n’Umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, Mashami Vincent, bitegura umukino ubanza uzahuza u Rwanda na Uganda mu gushaka itike yo gukina Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Amakuru yizewe IGIHE yamenye, ni uko ku wa Gatandatu, tariki 2 Ukwakira 2021, Bizimana Djihad yapimwe, ariko ibisubizo bye byerekana ko yanduye COVID-19.

Bisobanuye ko yahise ashyirwa mu kato k’iminsi iri hagati y’icumi na 15 kugira ngo abanze akire.

Uyu mukinnyi ukomoka mu Karere ka Rubavu kandi ntabwo ikipe ye ya Koninklijke Maatschappij Sportkring Deinze [K.M.S.K. Deinze] yamwifashishije mu mukino uyihuza na Racing White Daring de Molenbeek 47, izwi nka RWD Molenbeek kuri iki Cyumweru, tariki ya 3 Ukwakira 2021.

Bizimana Djihad yahise akurwa mu bazakinira Amavubi imikino ibiri na Uganda, irimo ubanza uteganyijwe kubera i Kigali tariki 7 Ukwakira n’uwo kwishyura uzakinirwa i Kampala, tariki ya 10 Ukwakira 2021.

Uyu mukinnyi uri mu bakina hanze y’u Rwanda bagombaga kugera mu Rwanda ku wa Mbere, tariki 4 Ukwakira 2021, agahita asanga bagenzi be mu mwiherero uri kubera mu Karere ka Bugesera.

Ikipe y’Igihugu Amavubi ikorera imyitozo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo aho umukino uzabera ku wa 7 Ukwakira 2021, saa Kumi n’Ebyiri.

Bizimana Djihad ntazaboneka ku mikino izahuza Amavubi na Uganda kuko yanduye COVID-19
Bizimana Djihad asanzwe abanzamo mu Ikipe y'Igihugu Amavubi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .