00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bizimana Djihad arabimburira abandi; uko abakina hanze bagera mu Rwanda

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 6 Ugushyingo 2021 saa 03:20
Yasuwe :
0 0

Bizimana Djihad wa KMSK Deinze yo mu Bubiligi ni we ubimburira abakina hanze kugera mu Rwanda, aho we na bagenzi be bazitabira ubutumire bw’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ifite imikino ibiri izahuramo na Mali ndetse na Kenya tariki ya 11 n’iya 14 Ugushyingo 2021.

U Rwanda ruzabanza kwakira Mali mu mukino w’umunsi wa gatanu wo mu Itsinda E ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022, uzabera i Nyamirambo ku wa 11 Ugushyingo saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Nyuma y’iminsi itatu, Ikipe y’Igihugu izaba iri muri Kenya, aho izakirwa na Harambee Stars mu mukino w’umunsi wa gatandatu, ari na wo uzasoza ijonjora rya kabiri.

Mu gihe abakinnyi b’imbere mu Gihugu batangiye umwiherero ku wa Gatanu, abakina hanze baratangira kugera i Kigali kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 6 Ugushyingo, babimburiwe na Bizimana Djihad ukinira KMSK Deinze yo mu Cyiciro cya Kabiri mu Bubiligi.

Bizimana ntiyakinnye imikino yombi u Rwanda rwatsinzwemo na Uganda igitego 1-0 mu Ukwakira kubera ko yari arwaye COVID-19.

Ategerejwe i Kigali kuri uyu wa Gatandatu mu gihe ku Cyumweru, tariki ya 7 Ugushyingo, hategerejwe umunyezamu Buhake Twizere Clément wa Strømmen IF yo muri Norvège, mugenzi we Mvuyekure Emery wa Tusker yo muri Kenya na myugariro Manzi Thierry wa FC Dila Gori yo muri Georgia.

Undi utegerejwe uwo munsi ni Rutabayiro Jean Philippe wahamagawe bwa mbere mu Ikipe nkuru, we akaba azaba avuye mu mujyi wa Oviedo muri Espagne aho asanzwe akinira SD Lenense Proinastur.

Ku wa Mbere, tariki ya 8 Ugushyingo, hazaza Imanishimwe Emmanuel wa FAR Rabat yo muri Maroc, Rafael York wa AFC Eskilstuna yo muri Suède na Ngwabije Bryan Clovis wa SC Lyon yo mu Bufaransa.

Myugariro wo hagati, Nirisarike Salomon ukinira Urartu FC yo muri Armenia, ni we uzaheruka abandi kugera mu Amavubi, aho azagera i Kigali ku wa Kabiri, tariki ya 9 Ugushyingo, nyuma yo guhaguruka i Yerevan akabanza guca mu Bubiligi.

U Rwanda ruzakina imikino ibiri isigaye ntacyo ruharanira kuko rwamaze gusezererwa, aho rufite inota rimwe mu mikino ine imaze gukinwa, kimwe na Kenya ifite amanota abiri.

Mali ifite amanota 10 ku mwanya wa mbere mu Itsinda E ndetse na Uganda ifite amanota umunani, byombi bizishakamo ikipe imwe izakomeza mu ijonjora rya gatatu rizakinwa muri Werurwe 2022.

Bizimana Djihad utarakinnye imikino ibiri iheruka, ni we ubimburira abandi kugera mu Rwanda
Rutabayiro Jean Philippe ukina muri Espagne, azagera mu Rwanda ku Cyumweru
Amavubi ntacyo agiharanira mu gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2022

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .