00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bite bya Seif na Nishimwe Blaise muri Rayon Sports?

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 7 Kanama 2021 saa 03:42
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko Niyonzima Olivier ‘Seif’ uheruka kwirukanwa na APR FC ari umwe mu bakinnyi bashobora kugurwa mu gihe yemeje ko Nishimwe Blaise nta kibazo bafitanye nyuma yo kumwishyura ideni iyi kipe yari imubereyemo.

Niyonzima Olivier ‘Seif’ wakiniye Rayon Sports hagati ya 2015 na 2019, ashobora kuyisubiramo nyuma yo kwirukanwa na APR FC ku wa 4 Kanama 2021.

Amakuru avuga ko uyu mukinnyi wamaze gutangira ibiganiro na Rayon Sports, ashobora gusinya isaha n’isaha dore ko hashize iminsi itatu abafana batangiye gukusanya amafaranga yo kumugura.

Mu kiganiro Kickoff cya Televiziyo Rwanda, kuri uyu wa Gatandatu, Uwayezu Jean Fidèle uyobora Rayon Sports, yaciye amarenga ko Niyonzima Olivier ‘Seif’ ashobora gusinyira iyi kipe.

Ati “Seif ni umukinnyi watandukanye n’ikipe ye, nta minsi itatu ishize. Natwe ashobora kudufasha tumuguze.”

Agaruka ku bijyanye n’umukinnyi Nishimwe Blaise umaze iminsi agaragaza ko yifuza kuyijyamo nyuma yo kwifuzwa n’amakipe ya APR FC na Kiyovu Sports, Uwayezu yavuze ko bazamurekura ari uko hari ikipe itanze amafaranga bamwifuzamo.

Ati “Mu minsi yashize umukinnyi Blaise yifuje ko twamurekura, hari amakipe amushaka. Rayon Sports ntabwo tuvunana cyane kuko tuba twifuza iterambere ry’umukinnyi ndetse tunamutekerezamo ibyo nise ‘business’ ntabwo twamubuza. Ariko turamubwira tuti uri umukinnyi wacu, ikipe izaduha amafaranga aya n’aya tuzakurekura.”

Yakomeje avuga ko ikipe yamwifuje amafaranga yatanze batayashimiye bityo uyu mukinnyi azakomeza gukinira Rayon Sports.

Ati “Ikipe yamwifuje ayo yaduhaye ntabwo twayashimye, tutayashimye, ayo tubatse ntibayabona. Blaise ni uwacu Rayon Sports.”

Bivugwa ko APR FC yabanje gutanga miliyoni 15 Frw ndetse ikaza kugera kuri miliyoni 30 Frw, ariko Rayon Sports yo ikaba yifuza miliyoni 50 Frw kuri Nishimwe.

Uyu mukinnyi aherutse kongera kwandikira Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) agaragaza ko Rayon Sports itubahirije ibyo bumvikanye.

Kuri ibi, umuyobozi w’iyi kipe yavuze ko bamaze kwishyura Nishimwe Blaise miliyoni 1,5 Frw bamugombaga, ariko niba hari imbogamizi akigaragaraza, bizakemurwa n’inkiko.

Ati “Inkiko zizabikemura kuko iyo habayeho kutumvikana mu masezerano ni uko bigenda. Twe ku ruhande rwacu icyo tuzirikana ni uko ari umukinnyi wa Rayon Sports. Nta banga ririmo, hari amafaranga Rayon Sports yari yaramusigayemo, ariko mu minsi ishize ine cyangwa itanu, yose yarayabonye.”

Rayon Sports izatozwa na Masudi Djuma, yungirijwe na Lomami Marcel, imaze kugura abakinnyi barimo Mico Justin, Mushimiyimana Mohammed, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Mugisha François na Byumvuhore Trésor.

Niyonzima Olivier 'Seif' ashobora kongera kwambara umwambaro wa Rayon Sports nyuma y'imyaka ibiri ayivuyemo
Niyonzima Olivier 'Seif' yirukanywe na APR FC ku wa Gatatu
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yashimangiye ko Nishimwe Blaise ari umukinnyi wayo kandi ntacyo bamugomba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .