00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri AS Kigali na Rayon Sports zigiye gucakirana zishaka igikombe

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 22 Gicurasi 2021 saa 05:53
Yasuwe :
0 0

Mbere yo guhura kwa AS Kigali FC na Rayon Sports FC mu mukino uteganyijwe ku Cyumweru ku wa 23 Gicurasi 2021, imibare igaragaza ko Gikundiro iri imbere mu gutsinda imikino myinshi mu myaka ya vuba amakipe yombi aheruka guhura.

Ingengabihe y’imikino ihuza amakipe umunani ya mbere yamaze kumenyekana, AS Kigali FC izakirira i Muhanga imikino yayo ndetse izahera kuri Rayon Sports FC kuri iki Cyumweru.

Mbere y’uko aya makipe yombi ahura, imibare igaragaza ko Rayon Sports FC yatsinze kenshi AS Kigali FC mu mikino iheruka guhuza amakipe yombi.

2016-2017: Rayon Sports FC 1-0 AS Kigali FC (Shampiyona)

Ni igitego cyatsinzwe na Manzi Thierry ku mutwe, ku mupira mwiza yari ahawe na Rutanga Eric.

2017-2018: Rayon 2-1 AS Kigali (½ cy’Igikombe cy’Amahoro )

Ibitego bya Rayon Sports FC icyo gihe byatsinzwe na Michael Sarpong na Kakule Mugheni Fabrice, birangira AS Kigali FC isezerewe.

2018-2019: Rayon Sports FC 1-0 AS Kigali FC (Gicuti)

Muri uyu mukino wa gicuti, AS Kigali FC yabanje kwihagararaho inahusha ibitego byinshi muri uyu mukino, ariko Omar Sidibe aza guha umupira mwiza Michael Sarpong, nawe arihengeka awushyira mu rushundura.

2019-2020: AS Kigali FC 0-0 Rayon FC (Shampiyona)

Wari umunsi wa 17 wa shampiyona, mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, urangira nta kipe n’imwe ibonye izamu ry’indi.

2019-2020: Rayon Sports FC 2-0 AS Kigali FC (Shampiyona)

Wari umukino wo kwishyura wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, urangira Rayon Sports ibonye amanota atatu ibifashijwemo na Mugisha Gilbert na Michael Sarpong.

2019-2020: AS Kigali FC 2-2 Rayon Sports FC (Super Cup)

Ni umukino warangiye ikipe ya AS Kigali FC yegukanye intsinzi nyuma yo kunganya bakajya muri za penaliti, Rayon Sports FC ikinjiza imwe gusa mu gihe AS Kigali FC yo yinjije eshatu igahita inegukana igikombe kibanziriza shampiyona kuko gihuza iyegukanye icya shampiyona n’iyegukanye icy’Amahoro.

Imibare igaragaza ko Rayon Sports FC yakunze kwiharira intsinzi mu mikino iheruka guhuramo na AS Kigali FC, ariko kuri iki Cyumweru i Muhanga Saa cyenda z’amanywa abantu bashobora kuzavuga ibindi.

Uyu mukino wa shampiyona uzahuza izi kipe zombi, wahawe abasifuzi babiri mpuzahanga bayobowe na Ishimwe Jean Claude uzaba ari hagati mu kibuga, Hakizimana Ambroise uzaba ari umwungiriza wa mbere, Mugabo Eric akazaba ari umwungiriza wa kabiri mu gihe Ngarambe Xavier azaba ari umusifuzi wa kane kuri uyu mukino.

Undi mukino wahawe abasifuzi babiri mpuzamahanga ni uwa APR FC izaba yakiriye Espoir FC kuri Stade ya Huye. Uzayoborwa na Mukansanga Salma yungirijwe na Simba Honore, Sangwa Olivier na Dushimimana Eric.

Indi mikino iteganyijwe ku Cyumweru Tariki ya 23 Gicurasi 2021:

Marines FC vs Rutsiro FC (15:00, Rubavu):

Abasifuzi bazawusifura:

Nsabimana Celestin: Umusifuzi wo hagati

Itangishatse Ignace: Umwungiriza wa mbere

Jabo Aristote: Umwungiriza wa kabiri

Nsabimana Claude: Umusifuzi wa kane

Gasogi United vs Musanze FC (15:00, Stade ya Bugesera):

Abasifuzi bazawusifura:

Ahishakiye Balthazar: Umusifuzi wo hagati

Safari Hamiss: Umwungiriza wa mbere

Ishimwe Didier: Umwungiriza wa kabiri

Rwagasana Soud: Umusifuzi wa kane

Gorilla FC vs Etincelles FC (15:00, Stade ya Mumena):

Abasifuzi bazawusifura:

Ngabonziza Dieudonne: Umusifuzi wo hagati

Habimana Djafar: Umwungiriza wa mbere

Ruhumuriza Justin: Umwungiriza wa kabiri

Ngabonziza Jean Paul: Umusifuzi wa kane

Imikino yo ku wa Mbere tariki ya 24/5/2021:

Mukura VS vs Sunrise FC (15:00, Stade ya Huye)

Abasifuzi bazawusifura:

Akingeneye Hicham: Umusifuzi wo hagati

Muhire Faradji: Umwungiriza wa mbere

Mutabazi Boniface: Umwungiriza wa kabiri

Hakizimana Abdoul: Umusifuzi wa kane

Bugesera FC vs Police FC (15:00, Stade ya Bugesera)

Abasifuzi bazawusifura:

Ngaboyisonga Patrick: Umusifuzi wo hagati

Karangwa Justin: Umwungiriza mpuzamahanga wa mbere kuri uyu mukino

Nsabimana Thierry: Umwungiriza wa kabiri kuri uyu mukino

Gakuru Stven: Umusifuzi wa kane

AS Muhanga vs Kiyovu Sports (15:00, Stade ya Muhanga):

Ugirashebuja Ibrahim: Umusifuzi wo hagati

Mbonigena Seraphin: Umwungiriza wa kabiri

Nyinawabari Speciose: Umwungiriza mpuzamahanga wa kabiri kuri uyu mukino

Mulindangabo Moise: Umusifuzi wa kane

Rayon na AS Kigali zifitanye amateka mu myaka ya vuba ishize
AS Kigali FC iheruka gutwara igikombe cya Super Coupe itsinze Rayon Sports kuri penaliti
Ishimwe Claude azayobora umukino wa AS Kigali na Rayon Sports
Hakizimana Ambroise azaba yungirije Ishimwe Claude i Muhanga
Mukansanga Salma azasifura umukino wa APR FC na Espoir FC
Nsabimana Celestin azayobora umukino wa Marines FC na Rutsiro FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .