Bimenyimana yasinye imyaka ibiri muri Rayon Sports

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 13 Kanama 2017 saa 09:43
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu w’Umurundi ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda, Bimenyimana Caleb Bonfils wifuzwaga bikomeye na APR FC, yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports.

Uyu musore ufatwa nk’umusimbura wa Savio Nshuti, yaje mu Rwanda mu byumweru bibiri bishije agaragara mu mukino wa gicuti Rayon Sports yahuragamo n’abakinnyi bo mu makipe atandukanye, arigaragaza ndetse atsinda igitego abakunzi b’iyi kipe batangira kuririmba izina rye.

Nyuma ubuyobozi bw’iyi kipe bwatangaje ko bwamusinyishije imyaka ibiri ariko we arabihakana avuga ko ari imbanzirizamasezerano gusa yahawe ndetse nta mafaranga yo kumugura arakira.

Byari biteganyijwe ko yagombaga kujyana na Rayon Sports muri Tanzania aho ari ifite umukino wa gicuti, gusa avuga ko agomba gusubira i Burundi hari ibyangombwa ashaka mu ikipe ya Vital’O FC yakiniraga akazagaruka amaze kubibona.

Amaze kujya i Burundi byatangiye kuvugwa ko APR FC yatangiye kumuganiriza ishaka kumwambura mukeba, dore ko afite uburenganzira bwo gukina nk’Umunyarwanda kandi nayo isanzwe ikinisha Abanyarwanda gusa.

Caleb yagarutse mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu ndetse ku mugoroba ubuyobozi bwa Rayon Sports buhita bumusinyisha bidasubirwaho amasezerano y’imyaka ibiri nk’uko bwabitangaje bubicishije ku ruburwa rwayo.

Si ubwa mbere Rayon Sports yari irambagije uyu mukinnyi ufite umubyeyi umwe w’Umunyarwanda n’undi w’Umurundi ariko akaba yarakiniye ikipe y’igihugu y’u Burundi, kuko mu 2016 habuze gato ngo ayisinyire gusa birangira atwawe na Vital’O FC.

BImenyimana Caleb yahise asinya amasezerano muri Rayon Sports mu gihe rutahizamu ukomoka muri Mali, Alassane Tamboura, umaze iminsi aje gusimbura mwene wabo Moussa Camara atarasinya nubwo akora imyitozo.

Bimenyimana Caleb ku kibuga cy'indege i Kanombe aje muri Rayon Sports
Bimenyimana Caleb yasinye ari kumwe n'uwahoze ari umunyamabanga wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza