00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bikorimana Gérard arishyuza Mukura VS arenga miliyoni 3 Frw

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 16 Kamena 2021 saa 06:49
Yasuwe :
0 0

Umunyezamu wa Mukura VS, Bikorimana Gérard, yandikiye ubuyobozi bwayo abwishyuza amafaranga angana na 3.800.000 Frw akubiyemo imishahara n’ibindi.

Uyu munyezamu utarahiriwe muri Mukura yabicishije ku munyamategeko we, Me Ndayambaje Gilbert.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa IGIHE ifitiye kopi, Me Ndayambaje yandikiye ubuyobozi bwa Mukura VS abwibutsa ko umukiliya we atigeze ahabwa umushahara w’amezi atanu yo kuva mu Ugushyingo 2020 kugeza muri Kamena 2021.

Bikorimana ahembwa amafaranga angana n’ibihumbi 300 Frw ku kwezi. Andi mafaranga yishyuza Mukura VS ni indishyi zo kudahabwa umushahara zingana na 1.800.000 Frw n’andi ibihumbi 500 Frw nk’igihembo cya Avoka. Yose hamwe ahita aba 3.800.000 Frw.

Uyu munyezamu yageze muri Mukura VS mu 2019, ayisinyira amasezerano y’imyaka ibiri (2019-2020 na 2020-2021). Bikorimana yakinnye umwaka wa mbere kugeza uhagaritswe imburagihe muri Gicurasi 2020 kubera icyorezo cya Covid-19.

Ku wa 11 Werurwe 2020 ubwo ikipe ye yari iri gukina na AS Kigali FC yahuye n’ikibazo cy’imvune.

Tariki ya 23 Werurwe 2020 nibwo Bikorimana yabazwe, hanyuma tariki ya 29 Mata 2020 atangira kuvurirwa mu Ivuriro rya Ferwafa rikoramo Dr Rutamu Patrick.

Nyuma yo kuvunika, uyu munyezamu yakomeje guhembwa ariko umushahara we uhagarikwa kuva mu Ugushyingo 2020.

Umunyamategeko we yasoje amenyesha ubuyobozi bwa Mukura VS ko ari bwo buryo bwa nyuma bwo kugira ngo iki kibazo gikemuke mu bwumvikane hatitabajwe urwego rwa FERWAFA rubifitiye ububasha.

Umuyobozi Mukuru wa Mukura VS, Gasana Jérôme, aganira na IGIHE, yemeye ko ibi byose Bikorimana yishyuza babyemera kandi bamubwiye ko agomba kubihabwa.

Ati “Nibyo. Icyari cyabaye twari dutegereje ko abanza kuvugana na Komisiyo ishinzwe imyitwarire hanyuma ikatubwira ibyo bavuganye. Twaramutumije dukorana inama na we byose twumvikana uko tuzamwishyura. Twemeranyije ko guhera muri uku kwezi kwa Kamena atangira guhabwa ibyo yishyuza byose. Gusa we yifuzaga ko byihutishwa ariko twamusobanuriye inzira bicamo kandi yarabyumvise.”

Bikorimana w’imyaka 32, yatangiye gukina umupira w’amaguru muri Nyanza FC mu cyiciro cya Mbere, ahava yerekeza muri Rayon Sports FC mu mwaka w’imikino wa 2012/13, ayifasha kwegukana igikombe cya Shampiyona.

Kujya muri Rayon Sports FC kwa Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ mu mwaka w’imikino wa 2013/14 byatumye atakaza umwanya uhagije wo gukina maze yerekeza muri Bugesera FC mu 2015, ahamara imyaka ibiri mbere y’uko asubira muri Rayon Sports FC.

Mukura Victory VS yamwitabaje nyuma y’uko Nzarora Marcel yari yaguze yahise yerekeza i Burayi.

Bikorimana yavunikiye ku mukino Mukura VS yari yahuriyemo na AS Kigali FC tariki ya 23 Werurwe 2020
Mbere yo kuvunika, Bikorimana yari umwe mu bakinnyi babanza mu kibuga ku ruhande rwa Mukura VS
Bikorimana Gérard yasinyiye Mukura VS amasezerano y'imyaka ibiri mu 2019
Muri Cecafa Kagame Cup ya 2019 yabereye mu Rwanda, Bikorimana yari yagizwe umutoza w'abanyezamu ba Rayon Sports FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .