Kwamamaza

Bigoranye, Zidane yahesheje Real Madrid igikombe kiruta ibindi i Burayi (Amafoto)

Yanditswe kuya 10-08-2016 saa 08:31' na Manzi Rema Jules


Real Madrid yegukanye igikombe kiruta ibindi ku mugabane w’u Burayi itsinze Sevilla ibitego 3-2 nyuma yo kurangiza iminota 90 amakipe yombi anganya ibitego 2-2 hakitabazwa iminota y’inyongera.

Mu mukino wa ‘UEFA Super Cup’ wakinwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri ku kibuga Rosenborg’s Lerkendal Stadium muri Norvège, Real Madrid yikuye mu nzara za Sevilla bigoranye ku bitego 3-2 nyuma yo gukina iminota 120.

Real Madrid itozwa n’Umufaransa Zidane Zinedine niyo yabanje gufungura amazamu ku munota wa 21 ku gitego cya Marco Asensio ariko mbere yo kujya kuruhuka ku munota wa 41 Franco Vazquez aracyishyura, igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Mu gice cya kabiri, ku makosa ya kapiteni Sergio Ramos wakoreye ikosa Vitolo mu rubuga rw’amahina, umusifuzi yatanze penaliti Yevheniy Konoplyanka ayinjiza neza ku munota wa 72.

Nyuma yo kubona ko bikomeye, Zidane wari wabanje abakinnyi bakomeye hanze ndetse Cristiano Ronaldo na Gareth Bale batari no mu bakinnyi 18, yakoze impinduka yinjiza Karim Benzema, Luka Modric na James Rodriguez bagerageza uburyo bushoboka bwose ariko biranga.

Ku munota wa 90, kapiteni Ramos yakoze ibyo asanzwe amenyereweho yanakoze i Lisbon muri 2014 ku mukino wa nyuma wa champions League atsinda igitego ku munota wa nyuma cyatumye ikipe ye ijya mu minota y’inyongera.

Nk’uko 2014 batsinze Atletico Madrid mu nyongera bakegukana Champions league ya 10, ni nako ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri batsinze Sevilla begukana Uefa Super Cup ya gatanu ku gitego cya gatatu cyatsinzwe na myugariro Daniel Carvajal ku munota wa 119 habura umunota umwe ngo bajye muri penaliti.

Iki kibaye igikombe cya kabiri gikomeye ku mugabane w’u Burayi Zidane ahesheje Real Madrid nyuma yo kugirirwa icyizere muri Mutarama uyu mwaka nk’umutoza mukuru akayihesha Champions League ya 11 mu mateka akaba yongeye gutwara Uefa Super Cup ya gatanu mu mateka.

Daniel Carvajal watsinze igitego cy'intsinzi ku munota wa nyuma w'umukino
Real Madrid bishimira igikombe
Ramos atsinda igitego cyo kwishyura mu minota y'inyongera

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 24 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved