00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bigoranye, APR FC yasezereye Mogadishu City Club muri CAF Champions League (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 19 Nzeri 2021 saa 05:44
Yasuwe :
0 0

APR FC yatsinze Mogadishu City Club yo muri Somalia ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya mbere wabereye kuri Stade ya Kigali kuri iki Cyumweru, iyisezerera mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika [CAF Champions League].

APR FC yongeye gukina idafite umutoza wayo mukuru, Umunya-Maroc Adil Mohammed Erradi, kubera ko adafite ibyangombwa byemewe na CAF. Umutoza wungirije, Umunya-Tunisia Jamel Eddine Neffati ni we wongeye gutoza.

Uyu mukino watangiye APR FC iwuyoboye abakinnyi bayo begerageza guhanahana no kwiharira umupira nk’abari iwabo, ndetse ku munota wa gatanu gusa yahushije igitego gisa n’icyari cyabazwe umuzamu wa Mogadushu City Club ahita ashyira umupira muri koroneri ari nayo yabaye iya mbere muri uyu mukino.

Ikipe ya Mogadishu City Club na yo yagiye igerageza kwambura umupira abakinnyi ba APR FC aho ku munota 10 ku ikosa ryari rikozwe n’ubwugarizi bwa APR FC, iyi kipe yabonye umupira uteretse ariko umunyezamu Ishimwe Jean Pierre wa APR FC, umupira awukuramo mu buryo butaruhanyije.

APR FC yakomeje gusatira ishakisha uko yabona izamu ari nako abakinnyi bakina hagati no mu busatirizi bashaka uko babona izamu.

Ku munota wa 16, biturutse ku ikosa ryari rikorewe Omborenga Fitina, APR FC yabonye undi mupira uteretse ariko abakinnyi bayo ntibabasha kuyibyaza umusaruro.

Ku munota wa 22 w’umukino, Mogadishu City Club yahushije igitego cyari cyabazwe ku mupira wa rutahizamu Kagaba Nicholas wacenze ba myugariro ba APR FC asigarana n’umuzamu, Ishimwe Jean ariko ntiyabasha kubona izamu.

Ibintu byakomeje gukomera imbere y’izamu rya APR FC ndetse ku munota wa 24 w’umukino Mogadishu City Club ibifashijwemo na myugariro wayo, Ahmed Adbullahi Abdi yahise ifungura amazamu ku mupira Omborenga Fitina atabashije kugeraho nyuma yo gukubita umutambiko w’izamu ukidunda.

Nyuma yo gutsindwa igitego cya mbere, APR FC yakomeje gushyira imbaraga mu gushakisha izamu ireba uko yakwishyura ariko abakinnyi ba Mogadishu bakomeza kuyibana ibamba ndetse ku munota wa 44 w’umukino, Bizimana Yannick yahushije igitego cyari cyabazwe.

Mu gice cya kabiri, APR FC yatangiye yongeramo amaraso mashya, isimbuza abakinnyi harimo Bizimana Yannick, Mugisha Gilbert na Rwabuhihi Aimé Placide, basimburwa na Mugunga Yves, Ishimwe Anicet na Nsanzimfura Keddy.

APR FC yatangiranye imbaraga igice cya Kabiri, ikomeza kwisirisimba imbere y’izamu rya Mogadishu City kugeza ubwo ku munota wa 15 w’igice cya kabiri, Manishimwe Djabel yatsindaga igitego cya mbere amakipe yombi asigara anganya 1-1.

Ku munota wa 21 w’igice cya kabiri, Mogadishu City Club na yo yaje gushyiramo amaraso mashya ikuramo Kagaba Nicholas asimburwa na Abdiaziz Mohamed Atosh, wari uje gufasha mu bwugarizi bwayo.

Muri iyi minota, APR FC yakomeje gusatira kugeza ubwo babonye koroneri ku munota wa 29 w’igice cya kabiri, iterwa na Manishimwe Djabel, abakinnyi ba Mogadishu barwana ku izamu bawukuramo ugaruka inyuma uhura na Niyomugabo Claude atera umupira mwiza uragenda uhura na Buregeya Prince awutera usanga Karera Hassan ahagaze neza, ahita atsinda igitego cya kabiri cya APR FC.

Mu minota itandatu y’inyongera, APR FC yakoze impinduka ikuramo Kapiteni wayo, Tuyisenge Jacques, asimburwa na Nsabimana Aimable ukina mu bwugarizi.

APR FC yasezereye iyi kipe ku giteranyo cy’ibitego 2-1 kuko umukino ubanza wari wabereye kuri Stade Gouled yo muri Djibouti [aho Mogadishu City Club yari yakiriye APR FC] wari warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Mu ijonjora rikurikiraho, rizakinwa mu mpera z’Ukwakira, APR FC izahura na Etoile du Sahel yo muri Tunisia.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

APR FC: Ishimwe Jean Pierre, Rwabuhihi Aimé Placide, Karera Hassan, Buregeya Prince, Manishimwe Djabel, Tuyisenge Jacques (c), Mugisha Bonheur, Mugisha Gilbert, Omborenga Fitina na Bizimana Yannick.

Mogadishu City Club: Ali Kimera,Faysal Hashi, Adjimani Hugues .S Kouame, Kagaba Nicholas, Abdiwalb Abdirahman Mohamed, Ali Ali, Hassan Mohamed Adan, Bi Marc Boue, Seydoube Camara, Isse Abdulkadir Ibrahim na Ahmed Abdullahi Abdi.

Amakipe yombi yinjira mu kibuga ayobowe na Komiseri w'umukino, Mustapha Samugabo
Umutoza mukuru wa APR FC, Adil Mohammed Erradi, ntaremererwa gutoza Imikino Nyafurika bityo yahise ajya kwicara hejuru mu myanya isanzwe
Manishimwe Djabel atwara umupira Ali Ali wa Mogadishu City Club
Manishimwe ari mu bakinnyi ba APR FC bitwaye neza muri uyu mukino
Abdiwali Mohamed atera umupira n'umutwe ubwo yari asatiriwe na Omborenga Fitina
Ba kapiteni b'amakipe yombi, Tuyisenge Jacques na Isse Abdukadir Ibrahim batombora ikibuga
Umukino wasifuwe n'Abanya-Ethiopia barangajwe imbere na Belay Tadesse Asserese
Abakinnyi ba Mogadishu City Club babanje mu kibuga
Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga kuri uyu mukino
Umutoza wa Mogadishu City Cub, Mestri Mohamed Lamjed
Rwabuhihi Aime Placide ashoreye umupira mu kibuga hagati aho yari kumwe na Seydouba Camara
Manishimwe Djabel afite umupira hagati y'abakinnyi ba Mogadishu City Club
Omborenga Fitina ashaka uko atambuka kuri Abdiwali Mohamed
Omborenga Fitina yitegura kurengura umupira
Mugisha Bonheur ashoreye umupira mu kibuga hagati
Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego cya kabiri cyatsinzwe na Karera Hassan (ubanza iburyo mu baryamye hasi)
Manishimwe Djabel yishyuriye APR FC ku gitego cyiza yatsindiye inyuma y'urubuga rw'amahina
Ishimwe Anicet wagiye mu kibuga asimbuye mu gice cya kabiri, ahanganiye umupira na myugariro wa Mogadishu City Club
Kapiteni wa APR FC, Tuyisenge Jacques agerageza gutambuka kuri Seydouba Camara wa Mogadishu City Club
Tuyisenge Jaques ashaka uko akinana na Bizimana Yannick
Bizimana Yannick atera umupira n'umutwe ubwo yari asatiriwe na Abdiwali AbdirahmanMohamed

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .