Bidasubirwaho, u Rwanda rwabonye tike ya CHAN 2018

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 12 Ugushyingo 2017 saa 06:13
Yasuwe :
0 0

Amahirwe ya kabiri u Rwanda rwabonye yo gushaka itike yo kuzitabira imikino ya CHAN 2018 izabera muri Maroc, rwayakoresheje neza rusezerera Ethiopia ku bitego bitatu kuri bibiri mu mikino yombi.

Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki Cyumweru, Amavubi yakiniraga imbere y’abafana bayo yanganyije na Ethiopia ubusa ku busa ariko yari yabonye amahirwe menshi yo gutsinda ariko ntibyayahira.

Umutoza Antoine Hey utari ufite Visi kapiteni Djihad Bizimana wahagaritswe kubera amakarita y’imihondo, yari yahaye umwanya Niyonzima Olivier wa Rayon Sports naho rutahizamu wa APR FC, Nshuti Innocent utarigaragaje mu mukino ubanza asimburwa na Mico Justin wa Police FC.

Mico yari yitezweho gushakira Amavubi igitego cyo mu rugo afatanyije ku busatirizi na Biramahire Abeddy basanzwe bakinana ariko ntibyabahiriye kuko nko ku munota wa 30 yakabaye yafunguye amazamu ku ishoti rikomeye yateye umunyezamu Jemal Tasew akoraho ujya hanze.

Mbere yo kujya kuruhuka, Mico yongeye kugerageza irindi shoti asa n’utunguye umunyezamu ariko ba myugariro be babyitwaramo neza. Igice cya mbere cyarangiye umunyezamu w’Amavubi nta kazi kanini abonye kuko Ethiopia nubwo yahererekanyaga neza hagati mu kibuga ariko ikabashaka kugera kuri Bakame.

Mu gice cya kabiri iyi kipe yari imaze kubona ko amahirwe yo kubona itike ya CHAN 2018 ariho ayica mu myanya y’intoki, yahinduye imikinire noneho igahererekanya ariko ishaka no kugera ku izamu ry’Amavubi ndetse ku munota wa 48 Getaneh Kebede yashatse gucika Niyonzima Olivier Sefu amugusha hasi batanga coup franc itagize icyo ibyara.

Ibi byatumye Umutoza w’Amavubi akora impinduka ku munota wa 53 yinjiza Muhadjiri Hakizimana asimbuye Manishimwe Djabel, wari wakinnye neza ariko imbaraga zatangiye kumushirana.

Muhadjili wanatsinze igitego mu mukino ubanza wabereye muri Ethiopia mu cyumweru gishize, yinjiye ashimisha abafana mu macenga ye yihariye no gutanga imipira atarebayo nubwo nta gitego cyabyaye ariko abafana babyishimiraga ahanini kuko u Rwanda ari narwo rwari rufite impamba rwizigamiye.

Iyi mpamba y’ibitego 3-2 byabonetse mu mukino ubanza ni nayo yafashije Antoine Hey n’ikipe ayoboye guhesha igihugu cyose ibyishimo byo kongera kwitabira irushanwa ry’igikombe cya Afurika cy’abakinama imbere mu bihugu byabo, CHAN 2018 kizabera muri Maroc.

Iri rushanwa riheruka u Rwanda rwari rwaryitabiriye ariko rutabonye itike ahubwo nk’igihugu cyakiriye kuko ryabereye i Kigali, rwaviriyemo muri ¼ rusezerewe na Congo Kinshasa ari nayo yaje kwegukana igikombe.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi

Amavubi

Nimero 1 Ndayishimiye Eric

5 Kayumba Soter

17 Manzi Thierry

15 Usengimana Faustin

20 Rutanga Eric

14 Iradukunda Eric

21. Niyonzima Olivier

6 Mukunzi Yannick

2 Manishimwe Djabel

7 Biramahire Abeddy

12 Mico Justin

Ethiopa

12 Jemal Tasew (G)

9 Getaneh Kebede (C)

19 Dawa Hotessa

15 Aschalew Tamene

5 Saladhin Bargicho

17 Henok Adugna

16 Mulualem Mesfen

3 Mesud Mohammed

8 Samson Tilahun

13 Abubeker Sani

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi. Aha hari hari kuririmbwa indirimbo zubahiriza ibihugu
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga bari barangajwe imbere na kapiteni wabo Getaneh Kabede (ubanza iburyo mu basutamye)
Amavubi yabonye itike yo gukina imikino ya CHAN asezere Ethiopia
Uyu mukino wasifuwe n'Abanya-Somalia
Ethiopia yakinaga ishaka kureba uko yabona ibitego byayihesha kwitabira Chan
Iradukunda Eric (14) ahanganiye umupira na Aschalew Tamene (15) wa Ethiopia
Manishimwe Djabel mu kibuga hagati yari yazonze abakinnyi ba Ethiopia kubera ubuhanga bwe mu guhanahana imipira
Biramahire Abeddy watsinze igitego mu mukino ubanza, ntiyabashije kubonera Amavubi ikindi muri uyu wo kwishyura
Iradukunda Eric yasatiraga izamu rya Ethiopia anyuze ku ruhande rw'iburyo
Abeddy agerageza gutera umupira akoresheje umutwe gusa ntiyahuhamya neza
Ethiopia yari yihagazeho mu bwugarizi
N'ab'igitsina gore bari babukereye bafana Amavubi
Hari bake bafanaga Ethiopia...
Abafana bari babukereye...
Inshuti z'u Rwanda nazo zari zakurikiye uyu mukino...
Hakizimana Muhadjili (10) yinjiye mu kibuga mu gice cya kabiri, ashimisha abafana bitewe n'ubuhanga bwe mu guhererekanya umupira
Muhadjiri acenga abakinnyi ba Ethiopia mu minota ya nyuma y'umukino

Amafoto: Moise Niyonzima


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza