Beckham yavuze ku byo gusinyisha Cristiano Ronaldo na Messi mu ikipe ye

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 23 Werurwe 2021 saa 08:29
Yasuwe :
0 0

Umunyabigwi w’Umwongereza, David Beckham, uri mu bafite ikipe ya Inter Miami ikina muri Shampiyona ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ‘MLS’, yavuze ko bishoboka gusinyisha Cristiano Ronaldo na Lionel Messi.

Mu kiganiro yagiranye na ESPN, David Beckham yagize ati “Ubwo twatangazaga Miami, hakomeje kubaho ibiganiro byerekeye abakinnyi dushobora kuyizanamo, yaba Ronaldo, Messi, Neymar n’abandi.”

Yakomeje avuga ko atari icyemezo gikomeye ku mukinnyi kuko muri Miami ari ahantu heza buri muntu wese yakwifuza kuba.

Ati “Buri gihe hagomba kuba ibyo biganiro. Ubu sintekereza ko ari icyemezo gikomeye ku bakinnyi, mbabwije ukuri, kuko ni ahantu heza.”

“Ni umujyi mwiza, tumaze kugira abakunzi benshi muri Miami na Florida y’Amajyepfo. Miami ifite buri kimwe abakinnyi bakeneye cyane abafite amazina akomeye bakinnye mu Burayi.”

Lionel Messi uzasoza amasezerano muri FC Barcelone mu mpeshyi y’uyu mwaka ndetse na Cristiano Ronaldo uzasoza ayo afitanye na Juventus mu mpeshyi ya 2022, bari mu bavugwa cyane ko bashobora guhindura amakipe ku mpera z’uyu mwaka w’imikino.

Uwajya muri Inter Miami wese, azahasanga andi mazina akomeye nka Gonzalo Higuaín, Blaise Matuidi na Ryan Shawcross mu gihe iyi kipe iyoborwa na Beckham, itozwa na Phil Neville.

Inter Miami yatangiye gukina Major League Soccer mu mwaka ushize wa 2020, isoreza ku mwanya wa 19 mu gihe yari yabaye iya 10 mu gace k’Iburasirazuba.

David Beckham uyobora Inter Miami ni umwe mu bayishinze
Beckham yavuze ko bitagoye gusinyisha abakinnyi barimo Lionel Messi uzasoza amasezerano mu mpeshyi
Cristiano Ronaldo na we ari mu batekerezwaho muri Inter Miami

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .