Bayisenge utarahamagawe yakoranye imyitozo n’abakinnyi b’Amavubi bitegura Guinée-Conakry

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 2 Ukwakira 2018 saa 10:18
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu Amavubi yatangiye imyitozo n’umwiherero yitegura umukino uzayihuza na Guinée-Conakry mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2019, mu bakinnyi 10 bayikoze harimo na Emery Bayisenge utarahamagawe.

Kuri uyu wa kabiri, tariki 2 Ukwakira 2018 nibwo Amavubi y’u Rwanda yatangiye urugendo rwo kwitegura Ikipe y’Igihugu ya Guinée-Conakry ‘Syli National’ mu mukino wa gatatu wo mu itsinda ry’amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun umwaka utaha.

Iyi myitozo yitabiriwe n’abakinnyi icyenda gusa barimo batandatu ba Rayon sports; Manzi Thierry, Bashunga Abouba, Rwatubyaye Abdul, Muhire Kevin, Rutanga Eric na Manishimwe Djabel. Bari kumwe na Niyonzima Ally wa AS Kigali, Ngendahimana Eric wa Police FC na Usengimana Danny wa Tersana Sporting Club yo mu Misiri, umukinnyi rukumbi ukina hanze wamaze gusanga bagenzi be.

Muri iyi myitozo hagaragayemo myugariro Bayisenge Emery wa USM Alger wirukanywe n’umutoza w’iyi kipe yo muri Algeria amushinja umusaruro muke.

Nyuma yo kumara amezi abiri adakina kubera ukutumvikana n’iyi kipe ye yasabye umutoza Mashami Vincent ko yakorana na bagenzi be imyitozo nubwo atahamagawe.

Uyu mutoza yarabimwemereye anamuha umwanya mu mwiherero bakorera i Bugesera kubera impamvu yabwiye abanyamakuru nyuma y’imyitozo.

Yagize ati “Bayisenge Emery ni umukinnyi usanzwe ari umukinnyi ngenderwaho ariko ntabwo ari mu bihe byiza aho akina muri Algeria. Twemeye gukorana nawe kuko twifuza ko asubira mu bihe byiza tukazamukenera mu mikino itaha. Twizeye ko ibibazo bye n’ikipe ye bizarangira vuba. Ariko twe ntacyatubuza kumufasha adukeneye.”

Myugariro Bayisenge yemerewe gukorana imyitozo na bagenzi be ngo azamure urwego rwe

Mashami yakomeje avuga ko abandi bakinnyi bakina mu Rwanda batari mu batangiye imyitozo ati “Abandi bakinnyi bakina mu Rwanda bazasanga bagenzi babo ku Cyumweru (tariki 7 Ukwakira 2018) kuko bari muri APR FC na Mukura VS (zizakina Super Cup ku wa gatandatu).”

Aba bazagera mu mwiherero bahasanga Niyonzima Haruna na Kagere Meddie bakina muri Tanzania biteganyijwe ko bazagera mu Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki 3 Ukwakira 2018, naho Bizimana Djihad na Nirisarike Salomon bo bazaza ku wa mbere w’icyumweru gitaha.

Mu itsinda rya munani (H) u Rwanda ruherereyemo, Guinea iri ku mwanya wa mbere n’amanota atandatu, Côte d’Ivoire iheruka gutsinda u Rwanda (2-1) iri ku wa kabiri n’amanota atatu.

Centrafrique iri ku mwanya wa gatatu n’amanota atatu naho u Rwanda ruri ku wa nyuma nta nota rurabona.

Urutonde rw’abakinnyi bahamagawe:

Abanyezamu: Kwizera Olivier (Free State Stars, South Africa), Kimenyi Yves (APR FC), Bashunga Abouba (Rayon Sports) na Rwabugiri Omar (Mukura VS)

Ba myugariro: Nirisarike Salomon (AFC Tubize, u Bubiligi), Rwatubyaye Abdoul (Rayon Sports), Rugwiro Hervé (APR FC), Manzi Thierry (Rayon Sports), Fitina Ombolenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Rayon Sports) na Rusheshangoga Michel (APR FC).

Abakina hagati: Mugiraneza Jean Baptiste (APR FC), Mukunzi Yannick (Rayon Sports), Ngendahimana Eric (Police FC), Muhire Kevin (Rayon Sports), Bizimana Djihad (Waasland-Beveren, u Bubiligi), Niyonzima Haruna (SC Simba, Tanznaia), Buteera Andrew (APR FC), Niyonzima Ally (AS Kigali), Iranzi Jean Claude (APR FC), Ciza Hussein (Mukura VS) na Manishimwe Djabel (Rayon Sports).

Ba rutahizamu: Kagere Meddie (SC Simba, Tanzania), Tuyisenge Jacques (Gor Mahia, Kenya), Hakizimana Muhadjiri (APR FC) na Usengimana Dany (Tersana SC, Misiri).

Bayisenge Emery yakoranye imyitozo n'abakinnyi b'Amavubi nubwo atahamagawe
Abakinnyi biganjemo aba Rayon sports nka Manzi Thierry (hagati) na Rwatubyaye Abdul (nimero 20) bakoranye imyitozo na Usengimana Danny, umukinnyi rukumbi ukina hanze wageze mu Rwanda
Abakinnyi icyenda ni bo bakoze imyitozo ya mbere y'Amavubi yitegura Guinée-Conakry
Imyitozo yayobowe n'Umutoza Mukuru, Mashami Vincent
Umutoza wungirije w'Amavubi, Seninga Innocent aba akorana imyitozo na bagenzi be
Manishimwe Djabel wongeye guhamagarwa mu Amavubi yatangiranye imyitozo na bagenzi be

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza