00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Batanu mu bagize Komite Nyobozi ya FERWAFA beguye, amatora ashyirwa mu kwezi gutaha

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 23 Gicurasi 2021 saa 12:53
Yasuwe :
0 0

Inama y’Inteko Rusange Idasanzwe ya FERWAFA yabaye kuri uyu wa Gatandatu yemeje ubwegura bwa Rtd. Brig. Gen. Sekamana Jean Damascène wari Perezida n’abakomiseri batanu bari mu bagize Komite Nyobozi yayo, hemezwa ko amatora ya Komite Nyobozi nshya ashyirwa tariki ya 27 Kamena 2021.

Kuri uyu wa 23 Gicurasi nibwo muri Lemigo Hotel habaye inama y’Inteko Rusange ya FERWAFA idasanzwe yari igamije kwemeza ubwegure bwa Perezida wayo, Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène.

Umuyobozi wa FERWAFA yeguye ku wa 14 Mata 2021, aho yagaragaje ko atakibashije guhuza izo nshingano n’akazi ke ka kaburi munsi, ubuyobozi busigaranwa na Habyarimana Marcel wari umwungirije.

Nyuma yo kwemeza ubwegure bwe, hari n’abakomiseri batanu beguye, na bo ubwegure bwabo buremezwa, hanzurwa ko amatora ya Komite Nyobozi nshya azaba tariki ya 27 Kamena 2021.

Abakomiseri beguye ni Mukangoboka Christine wari ushinzwe umupira w’abagore, Nshimiyimana Alexis Redemptus wari ushinzwe iterambere ry’umupira w’abato, IP Ntakirutimana Diane wari ushinzwe umutekano, Ruhamiriza Eric wari ushinzwe amarushanwa na Dr Hakizimana Moussa wari ushinzwe ubuvuzi.

Kuba aba batanu beguye, bivuze ko Komite Nyobozi yasigayemo abandi bantu batanu badashobora gufata icyemezo icyo ari cyo cyose nk’uko amategeko abigena. Inteko Rusange yahise yemeza ko hategurwa amatora.

Kimwe na Komite Nyobozi yari ayoboye, Sekamana n’abo bakoranaga batowe ku wa 31 Werurwe 2018 ubwo yari asimbuye Nzamwita Vincent De Gaulle wari umaze imyaka ine ayobora FERWAFA.

Nubwo itangazamakuru ryari ryatumiwe, ntiryari ryemerewe kugera ahabera iyi nama, gusa rikaba ryari ryateguriwe ikiganiro n’abanyamakuru ku musozo wayo.

Abanyamuryango ba FERWAFA bari bitabiriye iyi Nteko Rusange bose bari babanje kwamburwa telefoni nk’uko umwe muri bo yabibwiye IGIHE.

Visi Perezida wa FERWAFA, Habyarimana Marcel, yabwiye abanyamakuru ko abagize Komite Nyobozi basigaye bahawe inshingano zo gutegura amatora.

Ati “Nyuma yo kwemezwa k’ubwegure bw’abo batanu, twabonye ko batanu basigaye badashobora gufata ibyemezo ngo byemezwe, abanyamuryango basaba ko habaho igihe cy’ukwezi cyo gutegura amatora kugira ngo hatorwe indi Komite Nyobozi.”

Yakomeje agira ati “Hemejwe ko tariki ya 27 Kamena hazaba Inteko Rusange izatora, igashyiraho Komite Nyobozi. Abari basanzwe muri Komite Nyobozi bateguye bahawe inshingano zo gukurikirana umunsi ku wundi ibikorwa bisanzwe bya FERWAFA ndetse no gufatanya na Komisiyo y’amatora kuyategura.”

Abasigaye muri Komite Nyobozi ya FERWAFA ni Habyarimana Marcel (Visi Perezida), Rwankunda Quinta ushinzwe amasoko n’abaterankunga, Kankindi Anne-Lise ushinzwe umutungo na Me Gumisiriza Hilary ushinzwe amategeko.

Iyi Nteko Rusange idasanzwe ya FERWAFA yagombaga kuba ku wa 16 Gicurasi, ariko yimurirwa ku wa 23 Gicurasi kuko bwa mbere yahuriranye n’inama ya Komite Nyobozi y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .