Bashunga Abouba yatandukanye na Rayon Sports

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 18 Kamena 2019 saa 10:43
Yasuwe :
0 0

Umunyezamu wa Rayon Sports, Bashunga Abouba, yamaze gutandukana n’iyi kipe yari amazemo umwaka umwe nyuma yo kuva muri Kenya, aho ngo ashaka kubanza gutuza muri iki gihe umwaka w’imikino uri kugana ku musozo.

Bashunga yagarutse muri Rayon Sports muri Nyakanga umwaka ushize avuye muri Bandari FC, aje kuyifasha mu mikino ya CAF Confederation Cup nyuma aza kubona ikipe hanze, ariko bitewe n’uko undi munyezamu Kassim Ndayisenga yari yamaze guhagarikwa, yemera kuguma muri iyi kipe, ayigeza muri ¼ ndetse yongera amasezerano y’imyaka ibiri muri Nzeri.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Bashunga yavuze ko yamaze gutandukana na Rayon Sports, aho agiye kuba atuje mu gihe agitereje ko hari indi kipe yakinira.

Ati "Nabasezeye kuko ndashaka kuba ntuje. Nari ngifite amasezerano y’umwaka umwe ariko twumvikanye barandekura.”

Hari amakuru avuga ko Bashunga yifujwe na APR FC ndetse hari n’andi makipe yo hanze amushaka, aho IGIHE yumvise ko amahirwe menshi ari ayo gusubira hanze y’igihugu.

Bashunga Abouba yakuriye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC, akinira Marines FC na Gicumbi FC mbere yo kwerekeza muri Rayon Sports yamazemo imyaka ibiri mbere yo kujya muri Kenya mu ikipe ya Bandari FC yamazemo umwaka.

Muri uyu mwaka w’imikino, yari mu banyenzamu bane bari muri Rayon Sports hamwe na Ndayishimiye Eric Bakame wagiye muri AFC Leopards mu Ugushyingo. Yakinnye imikino 11 ibanza muri shampiyona mbere y’uko umwanya we ufatwa na Mazimpaka André mu izamu ry’iyi kipe yatwaye igikombe cya shampiyona.

Bashunga abaye umukinnyi wa gatatu ukomeye uvuye muri Rayon Sports nyuma ya Manzi Thierry na Niyonzima Olivier ‘Sefu’ bahawe amabaruwa abemerera kuva mu ikipe kuri uyu wa Mbere nyuma yo kutongera amasezerano.

Bashunga yari asigaje umwaka umwe muri Rayon Sports
Bashunga na Manzi Thierry bavuye muri Rayon Sports mu minsi ikurikiranye
Bashunga Abouba yabanje mu kibuga mu mikino 11 ibanza ya shampiyona y'uyu mwaka w'imikino yegukanwe na Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza