00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitekerezo by’abatoza ku bakinnyi badakwiye kurenzwa ingohe muri U23

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 22 Kamena 2021 saa 12:34
Yasuwe :
0 0

Mbere y’uko abatoza b’Ikipe y’Igihugu y’abari munsi y’imyaka makumyabiri n’itatu (U23) batangiza umwiherero, hari bamwe mu bakinnyi bari muri icyo kigero bitwaye neza kurusha abandi bagize icyo bavugaho.

Nubwo igihe cyo guhamagara aba bakinnyi kitaratangazwa, shampiyona yo irakomeje ndetse hari bamwe mu bakinnyi bari munsi y’imyaka 23 bagaragaje urwego rwiza.

Ni muri urwo rwego IGIHE yifashishije bamwe mu batoza mu cyiciro cya mbere ndetse n’abandi basobanukiwe ibijyanye n’umupira w’amaguru, hatungwa agatoki abakinnyi bakwiye kurebwaho mu ihamagarwa ry’iyi kipe y’Igihugu y’Ingimbi.

Abanyezamu (3): Ishimwe Jean Pierre (APR FC), Ntwari Fiacre (Marines FC) na Hakizimana Adolphe (Rayon Sports FC).

Kuri Ishimwe, amaze kwinjizwa igitego kimwe gusa mu mikino itandatu aheruka gukina mu makipe umunani ahataniye igikombe cya shampiyona. Kuri Ntwari ho nk’umunyezamu wa mbere wa Marines FC kuva shampiyona yatangira kugeza aho igeze ubu, amaze kwinjizwa ibitego bitatu mu mikino itandatu.

Hakizimana Adolphe, ni umusore wahawe amahirwe yo kubanzamo nyuma y’uko ikipe ye yari imaze gutakaza Kwizera Olivier wari umunyezamu wa mbere w’iyi kipe.

Ba myugariro (12): Mutsinzi Ange (APR FC), Rwabuhihi Placide (APR FC), Karera Hassan (AS Kigali FC), Niyomugabo Claude (APR FC), Mutangana Derrick (Kiyovu Sports), Dusingizimana Gilbert (Kiyovu Sports), Hakizimana Félicien (Marines FC), Nkubana Marc (Gasogi United), Niyigena Clèment (Rayon Sports FC), Ndabarasa Tresor (Gasogi United), Mukengere Christian (Bugesera FC), Mucyo Junior (Bugesera FC).

Abakina hagati (10): Ruboneka Jean Bosco (APR FC), Nsanzimfura Keddy (APR FC), Ishimwe Anicet (APR FC), Niyonkuru Jean Luc (Gasogi United), Rugangazi Prosper (Gasogi United), Muhozi Freddy (Espoir FC), Samuel Guelette (Raal La Louvière, mu Bubiligi), Mugisha Didier (Bugesera FC), Byiringiro Lague (APR FC), Manishimwe Djabel (APR FC).

Abataha izamu (6): Bizimana Yannick (APR FC), Mugunga Yves (APR FC), Kabanda Serge (Gasogi United), Biramahire Abeddy (AS Kigali FC), Ishimwe Fiston (Marines FC), Nshimiyimana Tharcisse (Gorilla FC)

Umwe mu batoza ufite ikipe atoza mu cyiciro cya mbere, yabwiye IGIHE ko bitewe n’igihe gito gihari hakwiye guhabwa amahirwe abakinnyi basanzwe bakina mu makipe yabo.

Ati “Ukurikije umwanya muto uhari, abatoza bazatoza Ikipe y’Igihugu y’Ingimbi bakwiye kureba ku bakinnyi basanzwe bakina mu makipe yabo kuko ni bo babafasha.”

Aba bakinnyi, bahurira ku kuba abenshi muri bo ari abakinnyi basanzwe babanzamo mu makipe yabo. Indi mpamvu yo kubarebaho ni uko harimo abamaze gutinyuka bitewe n’imikino myinshi itandukanye bakinnye, cyane ko abenshi muri bo batazaba ari bashya mu kipe y’Igihugu y’Ingimbi.

Kuri ba rutahizamu bari muri iyi kipe ndetse n’abakina hagati, bamwe bagiye batsindira ibitego amakipe yabo. Nka Mugunga Yves, Ishimwe Fiston, Manishimwe Djabel, Nshimiyimana Tharcisse, Byiringiro Lague n’abandi bagiye batsindira ibitego amakipe yabo.

Nta gihindutse, iyi kipe igomba gutangazwa bitarenze ejo ku wa Gatatu tariki ya 23 Kamena. Gusa biteganyijwe ko ikipe igomba gutangira umwiherero muri iki cyumweru kuko igihe gisigaye ngo irushanwa ritangire ari gito.

Muri Cecafa y’abari munsi y’imyaka 23 izabera muri Ethiopia kuva 3-18 Nyakanga, buri kipe y’Igihugu izaba yemerewe gukoresha abakinnyi batatu barengeje imyaka 23. Ni irushanwa rizakinwa n’abari munsi y’imyaka 23 cyangwa abayujuje.

Abakinnyi 18 baheruka gukina imikino ibiri n’ingimbi za DRC mu 2018:

Abanyezamu: Ntwari Fiacre wakiniraga APR FC, Nzeyurwanda Djihadi wakiniraga Kiyovu Sports

Ba myugariro: Rwabuhihi Placide wakiniraga Kiyovu Sports, Buregeya Prince (APR FC), Nsabimana Aimable wakiniraga Minerva Punjab yo mu Buhinde, Mutsinzi Ange wakiniraga Rayon Sports FC, Nshimiyimana Marc wakiniraga AS Kigali FC na Ahoyikuye Jean Paul wakiniraga Kiyovu Sports.

Abakina hagati: Ishimwe Saleh (Kiyovu Sports), Manishimwe Djabel wakiniraga Rayon Sports FC, Nshuti Savio Dominique wakiniraga APR FC, Itangishaka Blaise (APR FC), Byiringiro Lague (APR FC)

Abataha izamu: Samuel Guelette (RAAL La Louvière yo mu Bubiligi), Biramahire Abeddy wakiniraga CS Sfaxien yo muri Tunisia, Ntahobari Asman Moussa wakiniraga Mukura VS na Nshuti Innocent wakiniraga Stade Tunisien yo muri Tunisia.

Mugunga Yves yatsindiye APR FC ibitego 4 mu mikino aheruka gukina
Niyigena Clèment ni myugariro ngenderwaho muri Rayon Sports FC
Samuel Guelette wa Raal La Louvière mu Bubiligi ashobora guhamagarwa muri U23
Ishimwe Anicet na Bizimana Yannick bari mu ngimbi zitanga icyizere mu Rwanda
Mutsinzi Ange nawe ni myugariro ngenderwaho wa APR FC
Ishimwe Jean Pierre wa APR FC niwe munyezamu wa mbere w'iyi kipe
Ishimwe Fiston wa Marines FC ari mu bo ikipe ye igenderaho mu busatirizi
Hakizimana Félicien wa Marines FC ni myugariro wo kurebaho
Dusingizimana Gilbert wa Kiyovu ni myugariro wo kutarenza ingohe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .