Ibi ariko Luca Patuelli umubyinnyi w’Umunya-Canada ufite ubumuga bw’amaguru yarabihinyuje, ashinga itsinda ry’ababyinnyi bafite ubumuga butandukanye yise Ill-Abilities.
Mu kiganiro na IGIHE, Luca uzwi ku izina rya “Lazylegz”, yavuze ko intego y’iri tsinda ari ukwitabira amarushanwa mpuzamahanga y’imbyino no kwerekana ko byose bishoboka igihe umuntu aretse gutanga impamvu.
Ati “Izina ryacu ntabwo risobanuye ko dufite uburwayi runaka, ahubwo turi abantu bafite impano, ubuhanga kandi badasanzwe. Ntabwo dutinda ku bumuga dufite, ahubwo ku byo dushoboye”.
Luca ugendera ku mbago avuga ko iri tsinda yarishinze mu 2007, rigizwe n’ababyinnyi umunani baturuka mu bihugu birimo; Canada, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Brazil, Chile, u Buyapani, u Buholandi na Koreya y’Epfo.
Ati “Nkoresha imbago mu kugenda, igice cyanjye cyo hejuru gifite imbaraga cyane. Iyo ndi kubyina ngerageza gukoresha igice cyo hejuru, ariko ibyo nkoze nkabisubiramo nkoresheje imbago.”
Jacob “Kujo” Lyons ufite ubumuga bwo kutumva we yavuze icyatumye atangira kubyina ari uko azi neza ko ari rwo rurimi Isi yose ihuriyeho.
Ati “Nakuriye mu gace karimo ababyinnyi ba Hip Hop, nubwo akenshi mba ntabasha kumva indirimbo, ngerageza kugendera ku bimenyetso biri gukorwa n’abaje kureba uko tubyina nkamenya uko indirimbo igenda.”
Charles udafite ubumuga bugaragara inyuma yavuze ko yahisemo kwisunga ILL Abilities kuko yabonye ishobora kumufasha guhangana n’ibibazo bitandukanye byo mu mutwe yagiye agira.
Ati “Nemera ko muri iyi Isi hari abantu benshi bafite ibibazo byo mu mutwe kurusha ubumuga bugaragara ku mubiri. Nifuza kubereka ko bashobora kubirenga, bakabaho ubuzima bufite icyerecyezo.”
Abagize ILL Abilities bamaze kwitabira amarushanwa agera kuri atanu, bavuga ko nubwo akenshi bagarukira ku mukino wa nyuma icy’ingenzi atari ugutwara ibikombe, ahubwo kwerekana ko ufite ubumuga atari uwo gufungiranwa mu cyumba kuko nawe ashoboye.
Aba basore bamaze icyumweru mu Rwanda aho basuye ibice bitandukanye birimo n’Ikigo cya Gatagara cyigamo abana bafite ubumuga n’abatabufite kandi bose bakitabwaho kimwe.






TANGA IGITEKEREZO