00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bagabo Placide muri bane bazavamo Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 6 Ugushyingo 2021 saa 01:14
Yasuwe :
0 0

Uwahoze ari Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Taekwondo, Bagabo Placide, ni umwe muri bane bazakora ikizamini cy’ikiganiro kizatanga uzaba Umunyamabanga Mukuru w’Ikipe ya Rayon Sports.

Rayon Sports nta Munyamabanga Mukuru ifite kuva muri Kanama 2020 ubwo haseswaga inzego zayo zose nyuma y’amavugurura yakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB)muri uyu Muryango.

Nyuma y’umwaka umwe, ku wa 27 Nzeri 2021, ni bwo iyi kipe yashyize ku isoko umwanya w’Umunyamabanga Mukuru watangiye guhatanirwa mu ntangiriro za Ukwakira.

Urutonde rwa nyuma rw’abazakora ikizamini cy’ikiganiro rwashyizwe hanze, rugaragaraho uwahoze ari Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Taekwondo, Bagabo Placide.

Bagabo uherutse gutorerwa kuba umwe mu bagize inama y’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’uyu mukino muri Afurika (Executive Council Member of the World Taekwondo Africa), aherutse gusoza amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu miyoborere n’imicungire y’inzego za Siporo. Yayarangirije muri Korea y’Epfo.

Yabaye imyaka 12 mu buyobozi bwa Rwanda Taekwondo Federation, aho umunani yayimaze ari Umunyamabanga mukuru, ine akayimara ari Perezida kugeza ubwo yeguraga muri Nzeri manda ye ibura amezi atatu gusa ngo irangire.

Uretse kuba mu buyobozi, Bagabo ni Master muri Taekwondo ufite umukandara w’umukara ku rwego rwa kane (4ème Dan), akaba n’umusifuzi mpuzamahanga.

Asanzwe kandi ari umuyobozi w’urwego rushinzwe gukemura amakimbirane mu mikino muri Komite Olempike y’u Rwanda.

Abandi bahanganiye umwanya na we ni Nsabimana Sylvain, Rwigema Jacques na Tuyishime Céline.

Rayon Sports yatangaje ko ikizamini cy’ikiganiro kizakorwa ku wa Kabiri, tariki ya 9 Ugushyingo 2021, ku biro byayo biherereye ku Kimihurura.

Ubusanzwe, Rayon Sports yatoraga Umunyamabanga nk’umwe mu bagize komite nyobozi yayo, ariko ikagira n’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa, aho uyu mwanya wari ufitwe na Itangishaka Bernard ‘King’ kugeza muri Kanama 2020.

Uwo mwanya w’Umunyamabanga wakuwe muri Komite Nyobozi guhera mu Ukwakira 2020, hemezwa ko hazashakwa Umunyamabanga Mukuru uzaba ashinzwe ibikorwa bya buri munsi by’ikipe n’abandi bakozi bamufasha.

Bagabo Placide ni umwe muri bane bazavamo Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .