00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Babuwa Samson wifuzwaga na Rayon Sports yabonye ikipe muri Angola

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 7 Kanama 2021 saa 08:10
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu w’Umunya-Nigeria, Omoviare Babuwa Samson, wakiniraga Kiyovu Sports mu mwaka ushize w’imikino, yasinye umwaka umwe muri Bravos do Maquis yo mu Cyiciro cya Mbere muri Angola.

Babuwa yari amaze umwaka umwe akinira Kiyovu Sports nyuma yo kuva muri Sunrise FC.

Nyuma y’isozwa ry’umwaka ushize w’imikino wa 2020/21, uyu mukinnyi w’Umunya-Nigeria yatangaje ko atazakomezanya na Kiyovu Sports ndetse Rayon Sports iri mu makipe bagiranye ibiganiro.

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 6 Kanama 2021, Babuwa Samson, yavuze ko yamaze gusinya umwaka umwe muri Bravos do Maquis yo mu Cyiciro cya Mbere muri Angola.

Yagize ati “Ndashimira Imana ko yampaye amahirwe yo kuza hano ngo nandike amateka mashya. Sinashoboye kugera ku byo nifuzaga gukora mu Rwanda, ariko ngomba gukomereza hano muri Angola, ndashaka kuba umukinnyi uzatsinda ibitego byinshi hano. Nzagaruka mu Rwanda kuko ni mu rugo.”

Babuwa Samson yageze mu Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2015/16, akina imyaka ine muri Sunrise FC.

Uyu mukinnyi washyingiranywe n’Umunyarwandakazi mu 2019, akunze kuvuga ko yifuza kuzakinira u Rwanda.

Ubwo Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda ya 2019/20 yahagarikwaga kubera Coronavirus muri Werurwe, Babuwa ni we wari uyoboye ba rutahizamu bo mu Rwanda n’ibitego 15 mu mikino 24.

Mu mwaka ushize w’imikino wa 2020/21, yatsinze ibitego bitatu mu mikino itanu ya Shampiyona yakiniyemo Kiyovu Sports.

Umunya-Nigeria Babuwa Samson (ibumoso) yasinye umwaka umwe muri Bravos do Maquis yo muri Angola
Omoviare Babuwa Samson yakinnye imyaka ine muri Sunrise FC mbere yo kwerekeza muri Kiyovu Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .