00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakinnyi 11 b’intoranywa n’abahombeye amakipe yabo mu matsinda ya Shampiyona y’u Rwanda

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 18 Gicurasi 2021 saa 06:46
Yasuwe :
0 0

Mu gihe imikino y’amatsinda ya Shampiyona ya 2021 yasojwe ku wa Mbere nubwo hasigaye umukino umwe w’ikirarane uzahuza Bugesera FC na AS Muhanga tariki ya 20 Gicurasi, ariko iki gice kibanza cyagaragaje uko abakinnyi bahagaze haba abitwaye neza n’abataragaragaye ku rwego bari bitezweho.

Kugeza ubu hafi 90% by’amakipe ari muri Shampiyona yamaze kumenya icyiciro aherereyemo yaba azarwanira kutajya mu cya kabiri ndetse n’azishakamo izegukana Igikombe cya Shampiyona ya 2021.

Gorilla FC ifite amanota icyenda mu itsinda rya mbere na Bugesera FC ifite amanota atandatu n’umukino w’ikirarane, ni yo makipe ataramenya neza aho azakina.

Nyuma y’imikino uko ari itandatu y’amatsinda, IGIHE yaganiriye na bamwe mu batoza, hakorwa urutonde rw’abakinnyi 11 beza bafashije amakipe yabo bijyanye n’ibyo bari bitezweho. Aba batoza kandi bafashije mu kubona abandi bakinnyi 11 bahombeye amakipe yabo bitewe n’ibyo bari bitezweho.

Uru rutonde rwashingiye kandi ku byo abakinnyi batanzweho bagurwa n’intego buri kipe yatangiranye iyi shampiyona.

- Abakinnyi bahombeye amakipe yabo mu mikino itandatu y’amatsinda:

1. Kimenyi Yves (Kiyovu): Nk’umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’, ntabwo arabasha gufasha ikipe ye. Muri iyi mikino y’amatsinda, yatsinzwe ibitego bidasobanutse nko ku mupira w’umuterekano watewe na Manasseh Mutatu ku mukino wa Rayopn Sports n’ibitego bibiri byabonetse ku mukino wa Rutsiro FC.

2. Ngandu Omar (Kiyovu): Uyu myugariro wo hagati na we kugeza ubu ntabwo araha Kiyovu Sports ibyo yari imwitezeho. Kimwe na bagenzi be n’umunyezamu Kimenyi, binjijwe ibitego 10 mu mikino itandatu.

3. Mugabo Gabriel (Sunrise FC): Nk’umukinnyi wari uvuye muri KBC yo muri Kenya, benshi batekerezaga ko azafasha Sunrise FC ariko byaje kurangira abuze n’umwanya ubanzamo.

4. Iradukunda Eric Radu (Police FC): Uyu myugariro w’iburyo waguzwe muri Rayon Sports aracyagorwa no kwibona muri Police FC yigeze gukinira. Iradukunda ntarongera kuba wamukinnyi wubakirwaho umukino nk’uko byari bimeze mu myaka itatu ishize.

5. Mutijima Janvier (Mukura VS): Uretse kuba yarahagaritswe n’ubuyobozi bwe kubera imyitwarire ye ikemangwa, ariko na mbere ntabwo yatanze byose bye ngo abashe gufasha ikipe ya Mukura Victory Sports yinjijwe ibitego 11.

6. Jean Vital Ourega (Rayon Sports FC): Uyu mukinnyi w’intizanyo ya Tout Puissant Mazembe, yararirimbwe kuva mu mwaka ushize, ariko ubu yageze aho abura n’umwanya muri 18 kubera umubare w’abanyamahanga, umutoza Guy Bukasa ashingira ku bakinnyi barimo Nshimiyimana Amran na we utari ku rwego rwifuzwa.

7. Niyonkuru Ramadhan (Mukura VS): Nk’umukinnyi ukina hagati mu kibuga ushobora gufasha abakinnyi basatira gushaka ibitego, uyu musore w’i Rubavu yagowe n’iyi mikino bijyanye n’ibihe Mukura Victory Sports irimo.

8. Nizeyimana Djuma (APR FC): Ubwo yavaga muri Kiyovu Sports, Nizeyimana Djuma yari umwe mu bakinnyi bahagaze neza ariko uko imyaka igenda yiyongera muri APR FC ni ko na we amahirwe ye yo gukina agenda agabanuka ku buryo atagikina kandi yaratanzweho akayabo.

9. Nshuti Savio Dominique (Police FC): Si mushya muri shampiyona, ariko nta kinini yafashije ikipe ye bijyanye n’ibyo yari yitezweho. Uyu mukinnyi wanyuze mu makipe akomeye arimo Rayon Sports na APR FC ntarigaragaza n’uwari witezwe guheka ikipe y’Igipolisi cy’u Rwanda.

10. Mambote Assis (Rayon Sports FC): Nka rutahizamu waje mu ikipe nini, ntabwo na n’ubu arigaragaza bitandukanye n’uko bikunze kugenda ku bandi banyamahanga basatira izamu bagurwa n’iyi kipe.

11. Samson Babuwa (Kiyovu Sports): Mbere y’uko agira ikibazo cy’imvune, ntabwo yigeze afasha ikipe ye mu mikino yindi ine bari bakinnye kandi nyamara yatanzweho akayabo mu gihe cy’umwaka umwe gusa.

Babuwa Samson yakunze kumvikana cyane mu itangazamakuru avuga ibibera mu mwiherero birimo n’amarozi byatumye ahagarikwa mbere yo gusaba imbabazi akababarirwa.

Umutoza: Rodolfo Zapata (Mukura): Ikipe ya Mukura VS kuba iri habi ubu, uretse ibindi bibazo ariko n’umutoza mukuru ntabwo wamurenza ingohe dore ko Zapata ari mutoza rukumbi watoje imikino yose uko ari itandatu akaburamo byibuze intsinzi imwe.

- Abakinnyi 11 bitwaye neza mu mikino itandatu y’amatsinda:

1. Ishimwe Jean Pierre (APR FC): Umunyezamu: Ni umusore ukiri muto wazamuwe avuye mu Intare FA ariko ahasanga Ahishakiye Hertier na Rwabugiri Omar, bombi ahita abafatana umwanya ubanzamo, none yinjijwe ibitego bine gusa mu mikino itandatu.

2. Omborenga Fitina (APR FC): Ntabwo ari kenshi uzabona Omborenga Fitina yasubiye inyuma ndetse ni n’umwe mu bagira uruhare mu bitego APR FC itsinda. Yinjije kimwe mu bitego 16 ikipe y’Ingabo imaze gutsinda.

3. Ishimwe Christian (AS Kigali FC): Ni umwe mu bakinnyi bazamuye urwego mu buryo bugaragarira buri wese ukurikirana shampiyona y’u Rwanda.

4. Manzi Thierry (APR FC): Uretse kuba akina yitonze kandi yiyizeye, yanatsindiye APR FC igitego cy’intsinzi ubwo yatsindaga Bugesera FC 2-1.

5. Karera Hassan (AS Kigali FC): Kugeza ubu, bamwe batangiye kumutekereza mu Ikipe y’Igihugu Amavubi bitewe n’uburyo yitwaye mu mikino itandatu y’amatsinda.

6. Nsengiyumva Ir’shad (Marines FC): Ni umusore uyobora umukino wa Marines FC hagati mu kibuga, kandi aracyari muto.

7. Kwizera Pierrot (AS Kigali FC): Si benshi batekerezaga ko Pierrot azanakina muri iyi shampiyona ariko kugeza ubu ayoboye umukino wa AS Kigali FC yazamukanye amanota 12.

8. Hussein Shaban Tchabalala (AS Kigali FC): Si byinshi byo kumuvugaho kuko ibikorwa bye biravuga, mu manota 12 AS Kigali FC yazamukanye, harimo umusanzu munini w’uyu mugabo kuko yinjije ibitego bitandatu.

9. Heritier Luvumbu (Rayon Sports FC): Ni umugabo utazaguha byinshi bijyanye n’imbaraga, ariko ni umukinnyi waguhindurira umukino igihe cyose iminota 90 itararangira. Yatsindiye Rayon Sports ibitego bibiri, akorerwaho penaliti imwe, anatanga umupira umwe wavuyemo igitego kuri mugenzi we mu mikino ine.

10. Hakizimana Muhadjiri (AS Kigali FC): Ni umusore wafashije AS Kigali FC muri iyi mikino itandatu yakinnye, ndetse harimo n’amanota atatu bakuye ku kibuga cya Musanze FC. Na we amaze gutsinda ibitego bitatu.

11. Robert Saba (SC Kiyovu): Si benshi bari bazi uyu rutahizamu, ariko ni umwe mu beza Kiyovu ifite ubu, ndetse yaruhukijwe kuri Rutsiro FC, biba ikibazo. Robert Saba amaze gutsinda ibitego bitanu muri Shampiyons y’uyu mwaka.

Umutoza: Bisengimana Justin (Rutsiro FC) Nk’umutoza w’ikipe yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka, yitwaye neza mu itsinda yarimo hamwe na Rayon Sports, Kiyovu Sports na Gasogi United.

Abandi bakinnyi bitwaye neza mu mikino imaze kuba barimo Kwizera Bahati Emilien ukina mu bwugarizi bwa Rutsiro FC, umunyezamu wa Marines FC, Ntwari Fiacre, watsinzwe ibitego bitatu gusa ndetse na rutahizamu wa Espoir FC, Sadick Sulley wayitsindiye ibitego bitatu mu mikino itandatu yakinnye.

Ishimwe Jean Pierre yahise afata umwanya uhoraho muri APR FC
Kimenyi Yves ntiyitwaye neza mu mikino y'amatsinda
Ngandu yashinjwe uburangare mu gitego cya kabiri Rutsiro FC yatsinze Kiyovu Sports ku munsi wa nyuma w'amatsinda
Babuwa Samson ntiyatanze ibyo yari yitezweho mu mikino imaze kuba
Hussein Shaban wa AS Kigali FC ayoboye abatsinze ibitego byinshi, aho yinjije bitandatu
11 Beza bo mu matsinda
11 bahombeye amakipe mu mikino y'amatsinda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .