Babiri muri batandatu Heineken izohereza kureba umukino wa nyuma wa Champions League bamenyekanye

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 15 Werurwe 2018 saa 01:59
Yasuwe :
0 0

Abanyamahirwe babiri, Kayumba Eudes na Cyamatare Adam batomboye amatike yo kuzareba umukino wa nyuma wa UEFA Champions League mu Bugereki, mu rugendo rwatewe inkunga na Heineken.

Nyuma y’imikino ya nyuma ya 1/8 cya Champions League yabaye kuri uyu wa Gatatu Bayern Munich igatsinda Besiktas 3-1 naho FC Barcelona ikanyagira Chelsea 3-0, ku kabari ka Pilipili gaherereye Kibagabaga habereye tombola y’abanyamahirwe bazarihirwa na Heineken amatike y’indege n’ibindi byose bazakenera bakajya kureba umukino wa nyuma w’iri rushanwa uzaba muri Gicurasi 2018.

Umukino wa nyuma uzabera i Kiev muri Ukraine ariko abakiliya ba Heineken bazatombora, bo bazajya kuwukurikiranira Athens mu Bugereki aho bazahurira na bamwe mu bahoze ari ibihangange muri ruhago banegukanye iri rushanwa, bagasangira bakanagira umwanya wo kwifotozanya.

Mu bakiliya batandatu bagomba kuzava mu Rwanda uyu mwaka, babiri bamenyekanye kuri uyu wa Gatatu, abandi babiri bazashyirwa hanze mu byumweru bibiri biri imbere naho abazuzuza umubare ukenewe bakazatoranywa nyuma nk’uko IGIHE yabitangarijwe na Garuka Patricia Mugume ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri Bralirwa.

Yagize ati “Heineken nk’ikinyobwa gikunzwe ku Isi hose kandi gitera inkunga irushanwa rya UEFA Champions League, buri mwaka kigira abantu gihuriza hamwe, mu Mujyi runaka uba watoranyijwe; bakareba umukino wa nyuma w’iri rushanwa bakanabona amahirwe yo kubonana na bamwe mu bahoze ari ibihangange mu guconga ruhago.”

Yakomeje agira ati “Umwaka ushize mu Rwanda twari twohereje babiri ariko ubu hazagenda batandatu. Babiri mwababonye, abandi bazamenyekana mu byumweru biri imbere. Umwaka ushize abagiyeyo barebeye umukino mu bwato bwari buyobowe na Ronaldinho Gaúcho ariko kuri iyi nshuro uzaba abayoboye ntaramenyekana.”

Kayumba Eudes watomboye iyi tike yabwiye IGIHE ko byamutunguye kuko yagiye gukina atizeye ko ashobora gutsinda.

Yagize ati “Bagiye ahantu mu kabari nk’ibisanzwe, nsaba Heineken kuko n’ubundi ari cyo kinyobwa cyanjye bambwira ko hari na tombola y’abantu bazajya kureba umukino wa nyuma wa Champions League nanjye ngerageza amahirwe ariko numvaga ari ukwikinira gusa none amahirwe aransekeye. Biranshimishije cyane kandi nasaba n’abandi kugerageza kuko haracyari andi matike ane abategereje.”

Kugira ngo habeho ubutabera mu gutombola aya matike, byakorewe imbere y’abakiliya benshi bari barebeye imikino kuri Pilipili. Udupapuro twanditseho amazina y’abitabiriye tombola twabanje gushyirwa mu mashini yabugenewe iratuvangavanga noneho hakaza umuntu uvuye mu bakiliya agakoramo, uwo azamuye izina rye akaba aratomboye.

Muri UEFA Champions League igeze muri 1/4 hasigayemo amakipe akomeye cyane nka Real Madrid ifite ibikombe by’iri rushanwa bibiri biheruka, FC Barcelona na Sevilla zose zo muri Espagne, Manchester City na Liverpool zihagarariye u Bwongereza, Juventus na AS Roma zo mu Butaliyani na Bayern Munich yo mu Budage.

Mbere ya tombola habanje kwerekanwa umukino wa Champions League wahuje Barcelona na Chelsea
Imashini ivangavanga amazina kugira ngo hatabaho uburiganya mu gutora uwatsinze
Basoma izina ry'uwatsinze
Kayumba Eudes watomboye ari kumwe n'abayobozi muri Bralirwa bari bayoboye iyi tombola
Umuyobozi ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri Bralirwa, Patricia Garuka Mugume, ashimira Kayumba Eudes watsinze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza