Azam FC yasezereye TP Mazembe yahabwaga amahirwe muri CECAFA Kagame Cup (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 Nyakanga 2019 saa 06:17
Yasuwe :
0 0

Azam FC yabaye ikipe ya mbere igeze muri ½ cya CECAFA Kagame Cup iri kubera mu Rwanda, nyuma y’uko itsinze Tout Puissant Mazembe ibitego 2-1 mu mukino wa ¼ wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Kabiri.

Azam FC ifite irushanwa riheruka yatwaye ubwo ryari ryabereye iwabo muri Tanzania, ni yo yabonye uburyo bwa mbere bugana ku izamu ku mupira w’umuterekano watewe na Bruce Kangwa, bagenzi be bananirwa kubyaza umusaruro ubu buryo.

Tout Puissant Mazembe yitabiriye iri rushanwa riterwa inkunga na Perezida Kagame ku nshuro ya gatatu, aho yaherukaga mu Rwanda mu 2010, yatangiye gusatira ibona uburyo burimo ishoti ryetewe na Ipamy Giovani ku mupira yari ahawe na Jackson Muleka, awutera hejuru.

Mondeku Zatu yashoboraga gufungura amazamu ku munota wa 11, umupira yateresheje umutwe uca ku ruhande rw’izamu mu gihe Yakubu Mohamed wa Azam FC, yahawe ikarita y’umuhondo nyuma yo gukinira nabi Muleka hafi n’izamu, Mazembe ihabwa coup-franc yatewe na Arsène Zola, umupira ugururwa na Kangwa n’umutwe.

TP Mazembe yatsinze igitego cyanzwe ku munota wa 19 ubwo umusifuzi wo ku ruhande Hakizimana Ambroise yavugaga ko habayeho kurarira ariko nyuma y’iminota ibiri gusa Ipamy Giovani afungura amazamu n’umutwe ku mupira wahinduwe na Jackson Muleka.

Rainford Kalaba yagerageje ishoti rigana mu izamu ku ruhande rwa TP Mazembe, umupira ujya hanze.

Ku munota wa 27, Idd Selemani yakorewe ikosa na Ipamy Giovani, umusifuzi Ishimwe Jean Claude atanga coup-franc yatewe na Bruce Kangwa, ugarurwa n’urukuta ugeze kuri Selemani Idd atera ishoti umunyezamu Bakula Ulonde atabashije kugarura, yishyurira Azam FC.

Azam FC yabonye igitego cyayihaye kuyobora umukino ku munota wa 69 ubwo Donald Ngoma yateraga umupira muremure Zola Kiaku atabashije kugeraho, ufatwa na Oscar Masai wacitse Mondeko Zatu, awuhindura mu izamu usanga Obrey Chirwa wawukojejeho umutwe uruhukira mu izamu.

Tshibango Isaac na Likonza Glody binjjiye mu kibuga basimbuye, bafatanyije kurema uburyo bukomeye bwabonetse ku munota wa 75, ishoti rikomeye ryatewe na Likonza rifatwa mu buryo bugoranye n’umunyezamu Razak Abalora.

Tout Puissant Mazembe yahabwaga amahirwe yo kugera kure n’ubwo yaje idafite abakinnyi batandatu bakomeye bakinnye Igikombe cya Afurika, yasatiriye bikomeye mu minota ya nyuma, ariko igorwa n’umunyezamu wa Azam FC ndetse umukino urangira itabashije kwishyura.

Undi mukino wa ¼ ugiye guhuza Rayon Sports yo mu Rwanda na KCCA FC yo muri Uganda guhera mukanya saa 18:30.

Kuri uyu wa Gatatu hazaba indi mikino ibiri ya ¼, aho Gor Mahia yo muri Kenya izahura na Green Eagles yo muri Zambia guhera saa 16:00 mu gihe APR FC yo mu Rwanda izahura na AS Maniema Union yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhera saa 18:30 kuri Stade ya Kigali.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Azam FC: Razak Abalora, Bruce Kangwa (c), Oscar Masai, Yakubu Mohamed, Daniel Amoah, Salmin Iddi Hoza, Abdallah Masoud, Idd Selemani, Obrey Chirwa, Donald Ngoma na Abdul Haji.

TP Mazembe: Bakula Ulonde, Rainford Kalaba (c), Sinkala Nathan, Zola Kiaku, Mwape Tandi, Christian Koume, Ipamy Giovani, Mika Miche, Muleka Jackson, Ushindi Wa Kubanza na Mondeko Zatu.

Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa TP Mazembe
Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa Azam FC
David Mwakasu ni we watoje TP Mazembe muri CECAFA Kagame Cup
Umurundi Ndayiragije Etienne utoza Azam FC
Ishoti ryatewe na Rainford Kalaba mu gice cya mbere, ryanyuze hejuru y'izamu
Jackson Muleka ntiyorohewe na ba myugariro ba Azam
Ipamy Giovani akinirwa nabi na Yakubu Mohamed wa Azam FC
Umusifuzi Ishimwe Claude yereka abakinnyi ba Azam FC aho batarenga
Ushindi wa Kubanza yari yabanje mu kibuga, akina inyuma ku ruhande rw'iburyo
Umunyezamu Razak Abalora ntiyabashije kugarura umupira watewe na Giovani Ipamy
Giovani Ipamy ashimirwa na Arsene Zola nyuma yo gutsinda igitego
Kapiteni wa Azam FC Bruce Kangwa na Giovani bahanganiye umupira
Azam FC yishyuriwe na Idd Selemani ku mupira yatereye inyuma y'urubuga rw'amahina
Ushindi Wa Kubanza hagati ya Idd Selemani na Salmin Idd Hoza
Azam FC yari ishyigikiwe i Kigali

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza