Aston Villa yagarutse muri Premier League nyuma yo kwegukana miliyoni £170

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 28 Gicurasi 2019 saa 08:13
Yasuwe :
0 0

Aston Villa yaraye ibaye ikipe ya 20 izakina Premier League 2019/20 nyuma yo kubigeraho ubwo yatsindaga Derby County ibitego 2-1 mu mukino wa nyuma w’icyiciro cya kabiri utanga ikipe izamuka mu cyiciro cya mbere, aho yahise ihabwa agera kuri miliyoni £170.

Aston Villa yari yatsindiwe ku mukino wa nyuma w’umwaka ushize na Fulham, yihariye umukino wabereye i Wembley kuri uyu wa Mbere, ibasha kubyaza umusaruro amakosa yakozwe n’umunyezamu wa Derby County.

Mu gihe iyi kipe yatangiye isatira ikajya inyuzamo ikagerageza amashoti ku barimo Tammy Abraham na Anwar El Ghazi, uyu wa nyuma yafunguye amazamu ku munota wa 44, ku mupira wahinduwe na Ahmed El Mohammad, El Ghazi arunama, awuterana myugariro wa Derby County n’umutwe mu rubuga rw’amahina.

Nyuma y’iminota 15 amakipe yombi avuye kuruhuka, umunyezamu wa Derby County, Kelle Roos yasohotse nabi, John McGinn amutanga umupira, amutsindana igitego cyahaye ikipe ye icyizere cyo kugaruka muri Premier League.

Martyn Waghon winjiye mu kibuga asimbura, yatsindiye Derby County y’umutoza Frank Lampard, igitego cy’impozamarira cyabonetse ku munota wa 81 ubwo yahinduraga icyerekezo cy’umupira wari utewe na Jack Marriott.

Amakipe yombi yasatiranye bikomeye mu minota irindwi yongereweho, ariko ntihagira iyongera kureba mu izamu.

Umukino warangiye Aston Villa itsinze ibitego 2-1, ibona itike iyigarura mu cyiciro cya mbere, Premier League, yaherukagamo mu 2016 ndetse itahana miliyoni £170, aho uyu mukino ari wo uhenze mu mateka y’umupira w’amaguru.

Derby County yo ikaba igiye gukina umwaka wa 12 wikurikiranya mu cyiciro cya kabiri.

Aston Villa y’umutoza Dean Smith, yiyongereye kuri Norwich City na Sheffield United mu makipe yazamutse muri Premier League gusimbura Cardiff City, Fulham na Huddersfield zamanutse.

Abakinnyi ba Aston Villa mu byishimo nyuma yo gutsinda Derby County bakabona itike ibagarura muri Premier League
John McGinn (ibumoso), Jack Grealish, umutoza Dean Smith na Anwar El Ghazi bishimira intsinzi
Aston Villa igarutse muri Premier League yaherukagamo mu 2016
Umutoza wungirije wa Aston Villa, Johnny Terry yari yishimye bidasanzwe
Kari agahinda kuri Frank Lampard n'abakinnyi be

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza