AS Onze Créateurs yageze mu Rwanda guhatana na Rayon Sports

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 16 Werurwe 2017 saa 07:46
Yasuwe :
0 0

AS Onze Créateurs de Niaréla yageze i Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, yitegura guhura na Rayon Sports mu mukino wo kwishyura muri CAF Confederation Cup, kuri uyu wa Gatandatu.

Saa cyenda zo kuri uyu wa Kane nibwo abantu 24 barimo abatoza n’abakinnyi b’iyi kipe basesekaye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cy’i Kanombe.

Umutoza w’iyi kipe yo muri Mali, Demba Mamadou, yavuze ko baje i Kigali bashaka amanota atatu byanze bikunze. Mu mukino ubanza yari yatsindiye iwayo Rayon Sports ihagarariye u Rwanda mu marushanwa y’amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu iwayo, igitego 1-0 i Bamako muri Mali mu mpera z’icyumweru gishize.

Yagize ati “Rayon Sports ni ikipe ikomeye ntabwo wavuga ngo wayugarira. Tuje hano gukina no gushaka ibitego kandi tumeze neza dufite icyizere ko tuzayisezerera.”

Iyi kipe nubwo idafite amateka akanganye mu marushanwa Nyafurika, ifite amahirwe kuko yatsinze Rayon Sports mu mukino ubanza, ndetse umutoza wayo Masoudi Djuma yemeje ko batsinzwe n’ikipe ikomeye ikina umukino nk’uw’Abongereza, ikanagira abasore barebare.

Uyu mukino wo kwishyura uzaba kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade Amahoro saa 15h30. Itike yo kwinjira izaba ari uguhera ku 2000 Frw , 3000 Frw, 5000 Frw na 10, 000 Frw.

Abakinnyi n'abatoza ba AS Onze Créateurs bageze ku kibuga cy'indege i Kanombe
Umutoza wa Onze Createurs, Demba Mamadou ngo afite icyizere cyo gusezerera Rayon Sports
Kapiteni wa Onze Createurs , wanayistindiye mu mukino ubanza na Rayon Sports i Bamako
Iyi kipe yagiye gucumbika muri Hill View Hotel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza