AS Maniema Union ya Bokota na Lusadisu yasimbuye DCMP muri CECAFA Kagame Cup

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 4 Nyakanga 2019 saa 09:21
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’Amaguru mu karere ka Afuika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati (CECAFA) bwatangaje ko AS Maniema Union yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari yo izitabira irushanwa ry’uyu mwaka mu mwanya wa Daring Club Motema Pembe.

Ibi byabaye nyuma y’uko DCMP itangaje ko itazitabira iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 42, aho yari mu itsinda D rizakinia i Rubavu hamwe na Gor Mahia yo muri Kenya, KMKM yo muri Zanzibar na AS Ports yo muri Djibouti.

Mu rwego rwo kugira ngo hatagira impinduka zikomeye ziba, CECAFA yatumiye AS Maniema Union y’i Kindu, yatwaye Igikombe cy’Igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugira ngo ize gusimbura DCMP mu itsinda D.

Iyi kipe itozwa na Guy Lusadisu wari muri TP Mazembe yakinnye CECAFA Kagame Cup ya 2010 i Kigali, ikinamo kandi rutahizamu Bokota Labama wamamaye mu makipe nka Rayon Sports, APR FC, Kiyovu Sports, Musanze FC n’ayandi.

Biteganyijwe ko AS Maniema izagera mu Rwanda ku Cyumweru tariki ya 7 Nyakanga inyuze ku mupaka wa Rubavu, aho izaguma muri uyu Mujyi kuko ari ho izakinira.

Ni ku nshuro ya gatandatu CECAFA Kagame Cup igiye kubera mu Rwanda, aho yahaherukaga mu 2014 ubwo APR FC yatsindirwaga ku mukino wa nyuma na El Merreikh yo muri Sudani igitego 1-0.

Iri rushanwa rihuza ibihugu 12 byo mu karere ka CECAFA, riterwa inkunga na Perezida Kagame guhera mu 2002, aho ashyiramo ibihumbi $75 agabanywa amakipe atatu ya mbere ndetse akanakoreshwa mu kumenyekanisha irushanwa. Uyu mwaka ryatumiwemo amakipe yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na Zambia.

Amakipe 16 azaryitabira, agabanyije mu matsinda ane, aho itsinda A na C, yombi azakinira i Kigali, itsinda B rizakinira i Huye mu gihe itsinda D rizakinira i Rubavu.

Imikino ibanza izaba ku wa Gatandatu, ahazakina itsinda C, Heegan FC yo muri Somalia ihura na Green Eagles yo muri Zambia guhera saa 13:00 mu gihe APR FC izahura na Proline yo muri Uganda guhera saa 16:00.

Uko amakipe agabanyije mu matsinda:

Itsinda A: Rayon Sports (u Rwanda), TP Mazembe (RDC), KMC (Tanzanie) na Atlabara (Sudani y’Epfo).

Itsinda B: Azam FC (Tanzanie), Mukura VS (u Rwanda), Bandari FC (Kenya) na KCCA (Uganda).

Itsinda C: APR FC (u Rwanda), Proline FC (Uganda), Green Eagles (Zambie), Heegan FC (Somalie).

Itsinda D: Gor Mahia FC (Kenya), AS Maniema (RDC), KMKM (Zanzibar) na AS Ports (Djibouti).

AS Maniema Union yasimbuye DCMP muri CECAFA Kagame Cup 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza