00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AS Kigali yerekanye imyambaro mishya izaserukana umwaka utaha w’imikino iriho ikirango gishya (Amafoto)

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 8 Nzeri 2021 saa 08:27
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’umupira w’amaguru ikina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, AS Kigali yerekanye imyambaro izakinana umwaka utaha w’imikino iriho n’ikirango gishya cyayo.

Imyambaro yerekanwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 8 Nzeri 2021, ni iyo As Kigali izajya ikinana mu gihe yakiriye imikino ndetse yanasuye andi makipe mu mwaka w’imikino wa 2021/2022.

Ni imyambaro ifite umwihariko wo kugira ikirango gishya cy’iyi kipe, kigizwe n’ishusho ya Kigali Convention Centre ndetse kikanerekana imigongo nka kimwe mu biranga umuco w’u Rwanda.

Uyu mwambaro wahanzwe ku buryo werekana umwihariko w’u Rwanda, hifashishijwe amabara arimo ubururu, umweru n’imigongo kugira ngo bihe isura y’umwimerere iki kirango.

Umuyobozi Mukuru wa AS Kigali, Shema Fabrice, yavuze ko hakorwa uyu mwambaro hatekerejwe ku buryo bwo kwerekana ibikorwaremezo by’ingenzi biri mu Mujyi wa Kigali.

Yagize ati “Igitekerezo cyo gukora iyi myambaro mishya cyaturutse ku ntumbero zacu. Ikirango cyacu cyerekana inyubako ya Kigali Convention Centre. Gifite amabara atatu, arimo ubururu bugaragaza ukwiyizera ndetse n’umutekano w’ikipe; icyatsi kivuga ubukire ndetse n’umuhondo uhagarariye amahirwe ikipe yacu ifite mu mupira w’u Rwanda. Imigongo yerekanwa ku mupira imbere igaragaza urukundo rw’umuco wacu.”

Uyu mwambaro kandi werekana ishusho nshya y’Umujyi wa Kigali ndetse n’amahirwe awurimo, utibagiwe umuco n’uburyo ari umujyi uteza imbere ibijyanye n’imikino n’imyidagaduro.

Umwambaro w’ubururu uzajya wambarwa AS Kigali yakiriye imikino mu gihe uwa Orange uzajya wambarwa iyi kipe yagiye gusura andi makipe.

Iyi kipe kandi irateganya gushyira hamwe imyambaro ishobora kuzagurwa n’abafana mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri, mbere y’uko shampiyona itangira.

Shema yongeyeho ati “Umwihariko wacu ni uko turi ‘Citizens’ (abaturage b’Umujyi wa Kigali). Dufite icyizere cy’uko ubufatanye n’abaterankunga bacu buzatuma AS Kigali iba imwe mu makipe akomeye ku Mugabane wa Afurika. Twiteguye guhesha Abanyarwanda ishema.”

Iyi ikipe ikomeje ikomeje kwiyubaka mu buryo bwo gushaka abafanyabikorwa batandukanye; kugeza ubu iri mu mikoranire n’Umujyi wa Kigali, Africa Medical Supplier Ltd, RwandAir, IGIHE Ltd, Forzza Bet n’abandi bazatangazwa mu gihe cya vuba.

As Kigali ni yo ihagarariye u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Confederations Cup, aho yerekeje mu Birwa bya Comores dore ko yiteguye gukina umukino wa mbere n’ikipe ya Olympique de Missiri-Sima bizisobanura tariki ya 9 Nzeri 2021.

Abakinnyi barimo Kalisa Rashid na Niyonzima Haruna [wambaye nimero 8] bahanzwe amaso muri AS Kigali
Iyi myenda igaragaraho ikirango gishya gikozwe mu nyubako ya Convention Centre
Iyi myenda igaragaraho n'amazina y'abaterankunga bashya, iyi Kipe y'Umujyi wa Kigali yamamaza
Umunyezamu Ntwari Fiacre mu mwambaro mushya wa AS Kigali ugaragaraho IGIHE ku kuboko kwawo nk'umwe mu bafatanyabikorwa bashya b'iyi Kipe y'Abanyamujyi
Kwizera Pierrot ari mu bakinnyi bahanzwe amaso mu mwaka utaha w'imikino
kuri iyi myambaro hariho imigongo isobanuye byinshi mu muco gakondo w'u Rwanda
Ikipe ya As Kigali ikomeje kwiyubaka mu buryo budasanzwe. Yerekanye imyambaro izajya iserukana ku mikino yakiriye
Imyambaro mishya abatoza ba AS Kigali bazajya bambara
Abatoza ba AS Kigali bayobowe na Nshimiyimana Eric, wungirijwe na Jimmy Mulisa bakinanye muri APR FC ndetse no mu Ikipe y'Igihugu Amavubi mu myaka yo hambere
Imyenda yiganjemo ubururu ni yo AS Kigali izajya yambara mu gihe yakiniye ku kibuga yakiriraho
Abakinnyi ba AS Kigali hamwe na bamwe mu bayobozi bakuru b'ikipe mu mwambaro mushya
Kakule Mugheni Fabrice ni umwe mu bakinnyi bashya basinyiye AS Kigali. Aha yambaye umwambaro iyi kipe izajya iserukana mu mikino yayo yo hanze
Kayitaba Jean Bosco mu mwambaro wa AS Kigali wo hanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .