AS Kigali yegukanye Super Cup itsinze Rayon Sports kuri penaliti (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 1 Ukwakira 2019 saa 09:11
Yasuwe :
0 0

AS Kigali yegukanye igikombe kiruta ibindi mu Rwanda ‘FERWAFA Super Cup’ nyuma yo gutsinda Rayon Sports penaliti 3-1 ubwo iminota isanzwe y’umukino yari irangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2, kuri Stade Amahoro.

Uyu mukino wahuje Rayon Sports yatwaye Shampiyona y’umwaka ushize w’imikino na AS Kigali yatwaye Igikombe cy’Amahoro, wabaye kuri uyu wa Kabiri, iminsi itatu mbere y’uko ku wa Gatanu hatangira umwaka mushya w’imikino wa 2019/20.

Amakipe yombi yagaragaje gusatirana mu minota ya mbere. AS Kigali yashoboraga gufungura amazamu ku mupira wazamukanwe na Ssentongo Farouq Saifi, awutanze kuri Nsabimana Eric ’Zidane’ atera ishoti rikomeye ryanyuze hejuru gato y’izamu.

Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 29 ku gitego cyitsinzwe na Bishira Latif ku mupira wahinduwe na Iradukunda Eric ’Radu’, wawuzamukanye mu ruhande rw’iburyo.

Ibyishimo by’abakunzi ba Rayon Sports ntabwo byamaze akanya kuko nyuma y’umunota umwe n’gice, AS Kigali yishyuriwe igitego na Ssentongo Farouq Saifi nyuma y’uburangare bw’abakinnyi ba Rayon Sports bakina inyuma, atera umupira ukomeye waruhukiye mu izamu.

AS Kigali yakomeje gukina neza, ibona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Rick Martel Allongo Mba ku mupira wa koruneri yari imaze guterwa na Niyonzima Haruna.

Ulimwengu Jules yahushije uburyo bubiri bwiza bwari guhesha Rayon Sports kwishyura hakiri kare, umupira wa mbere yateye ukurwamo na Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ mu gihe undi yawuteye aroba uyu munyezamu, uca ku ruhande.

Iradukunda Eric yahinduye umupira ukomeye mu izamu, Bakame ananirwa kuwugeraho ugarurwa n’izamu mbere y’uko Michael Sarpong awusubizamo, na wo ukajya hanze.

Igice cya kabiri cyaranzwe n’umukino mubi cyane ku ruhande rwa Rayon Sports yahawe amakarita atanu y’umuhondo kubera gukinira nabi abakinnyi ba AS Kigali.

Umunya-Mexique Javier Martinez Espinoza yakoze impinduka zitandukanye, Commodore Olokwei asimbura Oumar Sidibé, Mugisha Gilbert asimbura Ulimwengu Jules mu gihe Bizimana Yannick yafashe umwanya wa Habimana Hussein.

AS Kigali yashoboraga gutsinda igitego cya gatatu ku munota wa 75, Icyitegetse Bogarde ahitamo kwiterera mu izamu, umupira ujya hanze mu gihe yashoboraga guhereza Nsabimana Eric ’Zidane’ wari wenyine cyangwa Niyonzima Haruna.

Rayon Sports yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Rutanga Eric ku munota wa gatanu w’inyongera muri itandatu yari yashyizweho, aho yashyize umutwe ku mupira wahinduwe mu rubuga rw’amahina na Mugisha Gilbert.

Iminota isanzwe y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya ibiteo 2-2, hitabazwa penaliti zatsinzwe na AS Kigali kuri 3-1. Ntamuhanga Tumaine, Niyonzima Haruna na Fosso Raymond binjije iza AS Kigali mu gihe iya Rayon Sports yatsinzwe na Rugwiro Hervé.

Michael Sarpong, Bizimana Yannick na Mugisha Gilbert ni bo bahushije izindi za Rayon Sports, Bakame akuramo ebyiri zibanza mu gihe Kimenyi Yves yakuyemo iyatewe na Benedata Janvier.

Ikipe y’Umujyi wa Kigali yegukanye FERWAFA Super Cup ku nshuro ya kabiri nyuma yo kuyitwara mu 2013 itsinze Rayon Sports, yo yaherukaga kwegukana iki gikombe mu 2017 itsinze APR FC.

AS Kigali izagaruka mu kibuga ku wa Gatanu yakira APR FC ku munsi wa mbere wa Shampiyona, mu gihe Rayon Sports izakirwa na Gasogi United ku wa Gatandatu.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Rayon Sports: Kimenyi Yves, Rugwiro Hervé, Iragire Saidi, Habimana Hussein, Iradukunda Eric Radu, Rutanga Eric, Oumar Sidibé, Nshimiyimana Amran, Iranzi Jean Claude, Jules Ulimwengu na Michael Sarpong.

AS Kigali: Ndayishimiye Eric ‘Bakame’, Benedata Janvier, Ishimwe Christian, Bishira Latif, Songayingabo Shaffy, Ntamuhanga Tumaini ‘Tity’, Kalisa Rachid, Nsabimana Eric ‘Zidane’, Haruna Niyonzima, Ssentongo Farouk na Allongho Mba Martel.

Iradukunda Eric, Habimana Hussein na Michael Sarpong bishimira igitego cya mbere
Abana ba Rayon Sports bishimira igitego cya mbere
Michael Sarpong agerageza gucenga Benedata Janvier wamugoye muri uyu mukino
Rick Martel Mba yatsindiye AS Kigali igitego cya kabiri ku ishoti rikomeye
Abakinnyi ba AS Kigali bishimira igitego cya kabiri
Ulimwengu Jules yananiwe gutsindira Rayon Sports mu buryo bubiri yabonye mu mukino
Iranzi Jean Claude atera umupira wari uteretse muri koruneri
Nsabimana Eric mu kirere ateresha umupira umutwe
Songayingabo Shaffy ahanganiye umupira na Oumar Sidibe
Niyonzima Haruna ari mu bakinnye neza muri uyu mukino
Ndayishimiye Eric 'Bakame' wahuraga na Rayon Sports yakiniye, yitwaye neza muri uyu mukino
Sarpong agerageza guhagurutsa Ssentongo Farouq wari ugushijwe hasi
Bizimana Yannick yagoye AS Kigali nyuma yo kwinjira mu kibuga asimbuye
Sarpong acika abarimo Ihsimwe Christian na Nova Bayama mu minota ya nyuma
Nshimiyimana Eric utoza AS Kigali
Rayon Sports yishyuye mu minota itandatu y'inyongera
Wari umukino wa mbere kuri Javier Martinez Espinoza utoza Rayon Sports
Rugwiro Herve atonganya Haruna ubwo yari amaze kumukinira nabi
Rutanga Eric yakuyemo umupira ubwo yishimiraga igitego cyo kwishyura
Kimenyi Yves akuramo penaliti yatewe na Benedata Janvier
Mugisha Gilbert yateye hejuru penaliti yahawe
Fosso Raymond atsinda penaliti ya kane yahesheje intsinzi AS Kigali
Abasifuzi bayoboye umukino bashimiwe, bahabwa umudali
AS Kigali yongeye kwegukana Super Cup itsinze Rayon Sports
Abafana ba Rayon Sports batahanye agahinda

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza