00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AS Kigali yayoboye Shampiyona nyuma yo kunyagira Kiyovu Sports (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 2 Ugushyingo 2021 saa 05:11
Yasuwe :
0 0

AS Kigali yanyagiye Kiyovu Sports ibitego 4-0 mu mukino w’umunsi wa kabiri wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Kabiri, iyobora urutonde rw’agateganyo n’amanota atandatu.

Uyu mukino watangiye ukereweho iminota 12 kubera ko umuganga ugomba kuba ari mu mbangukiragutabara atari ahari.

Kiyovu Sports yatangiye iri hejuru, ibona uburyo bwa mbere bw’umupira watewe hejuru na Emmanuel Okwi mu gihe kandi uyu Munya-Uganda yahushije ubundi buryo ku mupira yateye n’umutwe, ujya hejuru y’izamu.

AS Kigali yafunguye amazamu ku munota wa gatandatu ku gitego cyinjijwe na Haruna Niyonzima warobye umunyezamu Kimenyi Yves nyuma yo guherezwa na Abubakar Lawal.

Nyuma y’iminota ibiri, AS Kigali yabonye igitego cya kabiri cyinjijwe na Rukundo Denis wahinduye umupira muremure ugana mu izamu, umunyezamu Kimenyi Yves ananirwa kuwugeraho.

Ku munota wa 16, Ishimwe Christian yahinduye umupira wavuyemo igitego cya gatatu cyatsinzwe na Abubakar Lawal n’umutwe abanje gusumba Dusingizimana Gilbert na Ngendahimana Eric bari mu bwugarizi bwa Kiyovu Sports.

Umutoza wa AS Kigali, Nshimiyimana Eric, yakoze impinduka mu minota 20 ya mbere ubwo Kakule Mugheni Fabrice wavunitse yahaga umwanya Niyibizi Ramadhan ukina ku mpande asatira.

Kiyovu Sports yashoboraga gutsinda igitego ku mupira watewe na Muzamiru Mutyaba ari inyuma gato y’urubuga rw’amahina, ukurwamo n’umunyezamu Ntwari Fiacre.

Habura iminota ibiri ngo igice cya mbere kirangire, Kiyovu Sports yabonye ubundi buryo ku mupira wahinduwe na Ishimwe Kevin, ushyizweho umutwe na Benedata Janvier ujya hejuru y’izamu.

AS Kigali yashoboraga kubona penaliti ubwo Dusingizimana Gilbert yagushaga Niyibizi Ramadhan mu rubuga rw’amahina, umusifuzi Hakizimana Louis agaragaza ko nta kosa ryabaye.

Ku munota wa 85 ni bwo Niyibizi Ramadhan yatsinze igitego cya kane cya AS Kigali ku mupira Haruna yahereje Biramahire Abeddy, atera ishoti rikomeye ryakuwemo na Kimenyi, ariko umupira usanga uyu rutahizamu w’Abanyamujyi wahise awuboneza mu izamu.

Sugira Ernest yakinnye umukino we wa mbere ku nshuro ya kabiri akinira AS Kigali ubwo yinjiraga mu kibuga ku munota wa 88 asimbuye Shaban Hussein ’Tshabalala’ mu gihe Haruna Niyonzima yasimbuwe na Ndekwe Felix.

Mu minota itanu yakinnye, Sugira yahushije uburyo bubiri burimo ishoti yateye rifatwa na Kimenyi Yves mbere y’uko agerageza irindi ryasubijwe inyuma n’umutambiko w’izamu.

Gutsinda uyu mukino byafashije AS Kigali kuyobora Shampiyona by’agateganyo ifite amanota atandatu n’ibitego bitandatu izigamye mu gihe Gasogi United iyigwa mu ntege ifite amanota ane.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Kabiri, Gorilla FC yanganyije na Marines FC igitego 1-1 mu gihe Mukura Victory Sports yari yakiriye Gasogi United, na zo zinganya igitego 1-1.

Ku wa Gatatu, tariki ya 3 Ugushyingo, hateganyijwe imikino ine irimo uzahuza Police FC na Espoir FC saa Sita n’igice i Nyamirambo, Bugesera FC na Étincelles i Nyamata, Rutsiro FC na Rayon Sports i Rubavu, Gicumbi FC na Etoile de l’Est i Gicumbi ndetse na APR FC izakirira Musanze FC i Nyamirambo guhera saa Cyenda.

Nyuma y’iyi mikino y’umunsi wa kabiri wa Shampiyona, amakipe yose azafata ikiruhuko cy’ibyumweru bibiri kubera ko hagiye kuba imikino mpuzamahanga y’ibihugu aho u Rwanda ruzahura na Mali ndetse na Kenya mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022.

Abakinnyi babanje mu kibuga hagati AS Kigali na Kiyovu Sports

AS Kigali: Ntwari Fiacre, Kwizera Pierrot (c), Lamine Moro, Rurangwa Mossi, Ishimwe Christian, Rukundo Denis, Niyonzima Olivier ’Seif’, Mugheni Fabrice, Niyonzima Haruna, Abubakar Lawal na Shaban Hussein ’Tshabalala’.

Kiyovu Sports: Kimenyi Yves (c), Serumogo Ally, Dusingizimana Gilbert, Ngandu Omar, Ngendahimana Eric, Nshimirimana Ismael, Bigirimana Abeddy, Muzamiru Mutyaba, Emmanuel Okwi, Benedata Janvier na Ishimwe Kevin.

Abakinnyi ba AS Kigali babanje mu kibuga
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Kiyovu Sports
Kwizera Pierrot wa AS Kigali na Kimenyi Yves wa Kiyovu Sports bifotozanya n'abasifuzi bayobowe na Hakizimana Louis
Haruna Niyonzima na Kakule Mugheni Fabrice bishimira igitego cya mbere cya AS Kigali
Umunyezamu Kimenyi Yves yananiwe kugera ku mupira watewe mu izamu na Rukundo Denis
Abubakar Lawal, Mugheni na Tshabalala bashimira Rukundo Denis watsinze igitego cya kabiri
Kimenyi Yves wari umaze igihe adakina kubera imvune yo mu ivi, ntiyahiriwe muri uyu mukino
Rutahizamu wa AS Kigali, Shaban Hussein 'Tshabalala', agerageza gucenga Ngandu Omar wa Kiyovu Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .