Kwamamaza

AS Kigali yateguye irushanwa rizahuriramo amakipe umunani ya mbere mu Rwanda

Yanditswe kuya 3-08-2016 saa 15:08' na Manzi Rema Jules


AS Kigali yatangaje ko itacyitabiriye irushanwa ryateguwe na KCCA FC yo muri Uganda ryo gutaha stade yayo nshya yitwa ‘Philip Omondi Stadium’ ahubwo mu rwego rwo kwitegura Shampiyona y’umwaka utaha wa 2016-2017 ikaba igiye gushyiraho irushanwa izahuriramo n’andi makipe arindwi yo mu Rwanda.

AS Kigali na Police FC zari zatumiwe muri Uganda mu rwego rwo gushyigikira KCCA mu irushanwa ndetse n’ibirori byo gutaha ikibuga cyayo gishya.

Iri rushanwa ryari gufasha amakipe yo mu Rwanda gupima urwego abakinnyi bashya, yaguze bahagazeho ndetse no kureba uko abo basanganywe bahagaze mbere y’uko umwaka utaha w’imikino utangira.

Umuyobozi ushinzwe imibereho y’ikipe(Team Manager)muri AS Kigali, Nshimiye Joseph yabwiye IGIHE ko batakitabiriye iryo rushanwa ahubwo barimo gutegura irindi rizabera mu Rwanda rigahuza amakipe umunani ya mbere akaba ariryo ryabafasha kureba abakinnyi bashya no gukarishya imyitozo.

Ati "Ntabwo tukigiye mu irushanwa rya KCCA FC kuko basanze igihe bafite ari gito bahitamo gukorana n’amakipe y’iwabo gusa. Ubu twe turi gutekereza uburyo twategura irushanwa hano rikagaragaramo amakipe umunani rikadufasha kwitegura umwaka utaha. Amakipe amwe twamaze kuganira kandi ashyigikiye igitekerezo."

Nshimiye avuga ko nubwo batarashyiraho ingengabihe y’iryo rushanwa, rishobora gukinwa nyuma gato y’imikino ya Gisirikare izitabirwa n’ibihugu bitanu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ku nshuro ya 10 ( EAC Military Games and Cultural Event 2016) izabera mu Rwanda hagati ya tariki 5 na 18 Kanama 2016.

Iyi kipe yamaze kugura abakinnyi barimo Kabange Twite wakiniraga FC Saint-Éloi Lupopo yo muri Reopubulika Iharanira Demokarasai ya Congo , Mubumbyi Bernabé,Ndoli Jean Claude, Ndahinduka Michel bavuye muri APR FC ndetse na Nkomeje Alex wakiniraga Sunrise FC.

Rutahizamu ukomoka muri Uganda, Karim Ndugwa wari warambagijwe na AS Kigali agatangira igeragezwa, ndetse amakuru akavuga ko yaba yaramaze gusinyishwa yamaze kurenzwa ingohe.

Nshimiye yabwiye IGIHE ko Karim atigeze asinya ndetse atagihawe n’amasezerano kubera ko yakomeje kubitinza bituma bashaka undi rutahizamu, Michel Ndahinduka.

Amakipe umunani ashobora kwitabira irushanwa ryateguwe na AS Kigali arimo APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona mu mwaka ushize, Rayon Sports, Mukura VS, Police FC, Kiyovu Sports, Bugesera na Sunrise FC.

AS Kigali igiye gutegura irushanwa izahuriramo n'andi makipe arindwi yo mu Rwanda
Team Manager wa AS Kigali, Nshimiye Joseph(ibumoso)yemeje ko batakitabiriye irushanwa bari batumiwemo na KCCA yo muri Uganda
Rutahizamu ukomoka muri Uganda, Karim wari umaze iminsi mu igeragezwa ntabwo agisinye muri AS Kigali

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved