AS Kigali yatangiye irushanwa yateguye itsindwa, Sugira yakirizwa amashyi y’urufaya

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 9 Nzeri 2016 saa 08:43
Yasuwe :
0 0

Mu mukino wa mbere w’irushanwa “AS Kigali Pre Season Tournament” ku kibuga cyayo, AS Kigali yatangiye itsindwa na AS Vita Club igitego kimwe ku busa, rutahizamu Sugira Ernest yakiranwa amashyi n’abafana ubwo yari yinjiye asimbuye mu gice cya kabiri.

Amateka n’ubundi ntiyagaragazaga ibitandukanye n’ibyo AS Vita Club yerekanye mu kibuga kuko yarushije AS Kigali kuva umukino utangiye kugera umusifuzi Louis Hakizimana asifuye ku munota wa 90 ko urangiye.

Iminota 17 gusa yari ihagije kugira ngo Sidibe Oumar, rutahizamu w’umunya-Mali afungure amazamu ku gitego yatsinze acenze ba nyugariro ba AS Kigali barimo Tubane James wahoze muri Rayon Sports na Nshutinamagara Ismael Kodo bagowe cyane n’ubuhanga bw’abasatira izamu b’iyi kipe yo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Nyuma yo kubona ko akomeje kotswa igitutu kandi arushwa cyane hagati, umutoza Eric Nshimiyimana yakuyemo Ntamuhanga Tumaine Tity wavuye muri APR FC wari wananiwe, yinjiza Tuyisenge Pekeyake mbere y’iminota itatu ngo igice cya mbere kirangire ariko biranga akomeza kurushwa.

Mu gice cya kabiri yakoze izindi mpinduka akuramo myugariro Nkomezi Alexis ashyiramo Ndahinduka Michel ashaka gusatira ngo abone igitego cyo kwishyura ariko abakinnyi ba Frolent Ibenge barangajwe imbere na Bangala Yannick ukina hagati, Alongo Ndombe Lusadisu Dasisila bakomeza kuyibera ibamba.

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi wahoze akinira AS Kigali mu myaka ibiri ishize ubu wamaze kwerekeza muri AS Vita Club ku kayabo ka miliyoni 102 z’amafaranga y’u Rwanda, Sugira Ernest, yinjiye asimbuye ku munota wa 70 abafana bamwakiriza amashyi n’ibyishimo.

Mu minota 30 yamaze mu kibuga, Sugira yagerageje kugaragaza ko ashoboye, aho yabonye uburyo bubiri imbere y’izamu gusa amahirwe ntiyamukundira.

Uyu wari umukino wa mbere muri iri rushanwa. Aya makipe azagaruka mu kibuga ku cyumweru AS Kigali ikina na Dauphin Noir kuri stade ya Kigali saa 15h30 naho AS Vita Club izahure na APR FC saa 18:00 z’umugoroba kuri iki kibuga nabwo.

AS Vita Club yagoye bigaragara ikipe ya AS Kigali
Tubane James, myugariro mushya wa AS Kigali yavuye muri Rayon Sports
Sugira Ernest yagerageje kwiyereka ikipe yahoze akinira
Abafana bishimiye cyane Sugira Ernest wahoze ubakinira
Umuzamu Ndori Jean Claude yagiye muri AS Kigali avuye muri APR FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza