00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AS Kigali yasubiriye Police FC, Mukura VS itera umugongo igikombe

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 13 Gicurasi 2021 saa 09:02
Yasuwe :
0 0

Imikino y’umunsi wa gatanu wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, yakomeje hakinwa amakipe yo mu matsinda abiri ya nyuma, aho AS Kigali yatsindiye Police FC mu Karere ka Bugesera ibitego 2-0, yizera kuzamuka iyoboye itsinda rya gatatu.

Mu mikino yabaye kuri uyu wa Kane harimo iyo mu itsinda rya C, aho ikipe ya AS Kigali yashimangiye ko izakomeza mu kindi cyiciro nyuma yo kongera gutsinda Police FC ibitego 2-0.

Amakipe yombi yahuye buri imwe yifuza kubona amanota atatu ngo ishimangire ko yakatisha itike yo gukomeza mu kindi cyiciro, n’ubwo ku ruhande rwa Police FC yari igifite inzigo zo kuba mu mukino waherukaga kuzihuza yari yatsinzwe, bivuze ko yashakaga kwihimura ariko biranga bibaye iby’ubusa.

Ibitego bya AS Kigali byatsinzwe na Nkizingabo Fiston ku munota wa 24 mu gihe icya kabiri cyatsinzwe na Shaban Hussein Tshabalala ku munota wa 77, birangira Police FC itozwa na Haringingo Francis itarebye mu izamu.

Undi mukino wabaye wo muri iri tsinda wahuje ikipe ya Musanze FC na Etincelles yo mu karere ka Rubavu ikomeje kujya habi. Umukino warangiye Musanze FC itsinze ibitego 3-1 biyiha amahirwe yo kuzakina umukino wa nyuma igifite icyizere cyo kuba yakomeza bitewe n’uko yakwitwara ndetse na Police FC igatsindwa na Etincelles FC.

AS Kigali yagize amanota 12 kuri 15, Police FC igumana icyenda, Musanze FC igira atandatu mu gihe Etincelles FC yagumanye amanota atatu.

Mu itsinda rya D, amakipe nayo akomeje gutungurwa dore ko Mukura victory Sport et Loisir yongeye gutsindwa na Espoir FC igitego 1-0, bituma amakipe arimo Marine FC na Espoir FC yiyongerera amahirwe yo gukomeza mu kindi cyiciro.

Nubwo imikino yatangiye muri iri tsinda Mukura VS ihabwa amahirwe ko ariyo ishobora kuzamuka, ariko byahinduye isura ubwo ku mukino wa mbere yananirwaga gutsinda Sunrise FC yari yakiriye kuri Stade ya Huye. Ibintu byakomeje kujya irudubi kuko yagendaga itsindwa imikino yayo.

Marines FC izakina na Mukura Victory Sports ku munsi wa nyuma, yizeye kuzamuka nyuma yo gutsinda Sunrise FC ibitego 2-1 mu mukino wabereye kuri Stade Umuganda, ikagira amanota 10.

Sunrise FC izajya gukina umukino wa nyuma mu Karere ka Rusizi ku wa Mbere, isabwa gutsinda Espoir FC zihanganiye kuzamukana na Marines FC. Iyi kipe yo mu Burasirazuba ifite amanota arindwi ku mwanya wa gatatu mu gihe Espoir FC y’i Rusizi, ifite amanota icyenda ku mwanya wa kabiri.

Gutsindwa uyu munsi byashimangiye ko Mukura Victory Sports igiye mu cyiciro kimwe n’amakipe nka Etincelles FC azahatanira kuvamo abiri amanuka mu cyiciro cya kabiri mu mwaka utaha w’imikino.

Imikino y’umunsi wa gatanu wa Shampiyona, Primus National League, izakomeza ku wa 14 Gicurasi 2021, hakina amatsinda abiri ya mbere.

Itsinda A:

Bugesera FC izakira Gorilla FC imaze gushimangira ko yaje mu cyiciro cya mbere ibinyotewe kuri Stade ya Bugesera saa cyenda n’igice, naho APR FC itaratsindwa umukino n’umwe yakire AS Muhanga nayo itaratsinda na rimwe kuva shampiyona yatangira, mu mukino uzabera kuri Stade ya Huye saa cyenda.

Mu itsinda B

Umukino utegerejwe na benshi ku wa Gatanu uzahuza Rayon Sports na Kiyovu Sports, iheruka kuyitsinda ibitego 3-2.

Abakunzi b’ayo makipe bakeneye kureba koko niba Kiyovu Sports ishobora kongera kwihagararaho cyangwa Rayon Sports yakwemera kongera gutsindwa na Kiyovu Sports ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.

Uyu mukino uteganyijwe kubera kuri Stade ya Bugesera saa 12:30 bitewe n’impinduka zabaye ku kibuga cya Stade Amahoro cyangiritse kigakurwa mu bibuga bikinirwaho.

Ku rundi ruhande ariko, i Rubavu kuri Stade Umuganda, Rutsiro FC iheruka kugwa miswi na Rayon Sports izaba yakiriye Gasogi United iheruka gutsindwa na Kiyovu Sports ibitego 4-1.

AS Kigali yongeye gutsinda Police FC, yiyongerera amahirwe yo kuzamuka iyoboye itsinda C

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .