AS Kigali yasezerewe mu irushanwa ryayo, Muhadjili yongera kwiyerekana

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 13 Nzeri 2016 saa 08:00
Yasuwe :
0 0

Irushanwa rya ’AS Kigali pre-season Tournament’ ryakomeje kuri uyu wa Kabiri, APR FC itsinda bigoranye AS Kigali ibitego bitatu kuri bibiri, mu mukino Muhadjili Hakizimana yabonyemo ibitego bibiri wenyine.

Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

APR FC yagiye mu kibuga ibizi neza ko gutsindwa uyu mukino yagombaga guhita isezererwa kuko hagombaga gukomeza ikipe yatsinze uyu mukino ikazamukana na AS Vita Club yanyagiye Dauphin Noir ibitego 4-0 mu mukino wabereye i Rubavu.

Umutoza Yves Rwasamanzi yari yakoze impinduka mu bakinnyi asanzwe abanza mu kibuga, umuzamu Mvuyekure Emery, na Rusheshangonga Michel babanje ku ntebe y’abasimbura mu gihe Yannick Mukunzi we atari no mu bakinnyi 18.

APR FC yahuraga bwa mbere n’abakinnyi yirukanye barimo Ndoli Jean Claude, Nshutinamagara Ismaël Kodo wahoze ari kapiteni wayo, Mubumbyi Bernabé na Ntamuhanga Tumaine Tity bigaragaje cyane kuri uyu mukino.

APR FC yafunguye amazamu ku munota wa 32 ku gitego Hakizimana Muhadjili yatsinze ahawe umupira na Sekamana Maxime gusa bidatinze ku munota wa 40 Ndayisaba Hamidou ahita atsinda icyo kwishyura.

Nyuma y’iminota ibiri Mubumbyi yihimuye ku ikipe yahozemo ashyiramo icya kabiri ku mupira yahawe na Ntwali Evode, ari nako igice cya mbere cyarangiye.

Mu gice cya kabiri Rwasamanzi yakoze impinduka mu bwugarizi bwahuzagurikaga akuramo Faustin Usengimana yinjiza Ngando Omar.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yakomeje gushaka uko yakwishyura ku munota wa 55 Muhadjili Hakizimana atsinda igitego cya kabiri cyatumye bagaruka mu mukino.

Nubwo kunganya byari bihagije ngo APR FC ikomeze muri 1/2, yakomeje kotsa igitutu AS Kigali ndetse iza kuyitsinda igitego cya gatatu ibifashijwemo na Buteera Andrew wigaragaje cyane kuri uyu mukino.

AS Kigali yakomeje kugerageza ko yabona igitego cya gatatu cyo kunganya biranga iminota 90 irangira ari 3-2, ihita inasezererwa mu irushanwa yateguye.

APR FC yazamutse iyoboye itsinda rya mbere n’amanota arindwi inganya na AS Vita Club ya kabiri, bagatandukanira ku mubare w’ibitego bazi.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi

APR FC: Ntaribi Steven, Ngabo Albert, Rugwiro Herve, Usengimana Faustin, Bizimana Djihad, Buteera Andrew, Muhadjili Hakizimana, Sekamana Maxime, Issa Bigirimana, Rutanga Eric.

AS Kigali: Ndoli Jean Claude, Iradukunda Eric, Mutijima Janvier, Tubane James, Nshutiyamagara Ismaël ‘Kodo’, Rodriguez Murengezi, Ndayisaba Hamidou,Ntwali Evode, Mubumbyi Bernabé , Sebanani Emmanuel Crespo, Ntamuhanga Tumayine ‘Tity’.

Ntwali Evode wari wazonze APR FC ashaka gucenga Djihad Bizimana
Innocent Habyarimana waje muri APR FC yitezweho ibitangaza ntiyahiriwe n'umukino w'uyu munsi
Mubumbyi wahuraga n'ikipe yamwirukanye yayizonze bikomeye
Mubumbyi Bernabé (ibumoso)yishimira igitego yatsinze ikipe yamwirukanye
Muhadjili Hakizimana atsinda igitego cya mbere
Myugariro Herve Rugwiro (ibumoso) ahanganye na Mubumbyi Bernabé bahoze bakinana mbere yo kujya muri AS Kigali
Ndayisaba Hamidou (uryamye hasi) atsinda igitego cya mbere cya AS Kigali
Ndayisaba Hamidou ashimira Imana nyuma yo kubona igitego
Rubona Emmanuel wahoze atoza APR FC yari yicaye mu bufana
Uhereye iburyo, Rusheshangoga Michel, Nkinzingabo Fiston, Ngando Omar, na Benedata Janvier babanje ku ntebe y'abasimbura
Usengimana Faustin ahanganye na Nshutiyamagara Ismaël ‘Kodo’
Abakinnyi batangiye mu kibuga ku ruhande rwa APR FC
Ababanjemo ku ruhande rwa AS Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza