00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AS Kigali yanyagiye Olympique de Missiri, iyisezerera muri CAF Confederation Cup (Amafoto)

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 18 Nzeri 2021 saa 06:13
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya As Kigali yasezereye Olympique de Missiri-Sima yo mu Birwa bya Comores nyuma yo kuyitsinda ibitego 6-0 mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Gatandatu.

Ni umukino utari woroshye cyane ko wari gutanga ikipe igomba gukomeza mu kindi cyiciro cya CAF Confederation Cup. Ubanza wari wabereye muri Comores, AS Kigali yari yabonye itsinzi ku bitego 2-1.

Ibi byahaga amahirwe AS Kigali yo gukomeza mu kindi cyiciro kuko Olympique de Missiri-Sima yasabwaga gutsinda ariko harimo ikinyuranyo nibura cy’ibitego bibiri.

AS Kigali na yo yatangiye yitwara neza kuko yashakaga gushimangira intsinzi yakuye muri Comores. Byaje no kuyiha amahirwe kuko yabonye igitego cya mbere ku munota wa 25 gitsinzwe na Kwizera Pierrot ku mupira w’umuterekano wabanje gukorwaho na Mugheni Fabrice.

Abanyamujyi bakomeje kotsa igitutu iyi kipe yo mu Birwa bya Comores, byatumye haboneka ibindi bitego mu gice cya mbere byatsinzwe na Niyibizi Ramadhan ndetse na Abubakar Lawar.

Nyuma yo kuva kuganirizwa n’abatoza ku mpande zombi, ikipe ya AS Kigali yagarutse iharanira gushimangira intsinzi mu gice cya kabiri ndetse haboneka ibitego bitatu, byatsinzwe na Biramahire Abbedy, Shaban Hussein Tchabalala na Rukondo Denis.

Ibi bitego byafashije AS Kigali gusezerera Olympique de Missiri-Sima biyoroheye ku giteranyo cy’ibitego 8-1.

Mu cyiciro gikurikiyeho kizakinwa mu kwezi gutaha, AS Kigali izahura na Daring Club Motema Pembe yo muri Repubukika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abikinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

AS Kigali: Ntwali Fiacre, Rukundo Denis, Rurangwa Mossi, Bishira Latif (c), Niyonzima Haruna, Kakule Mugheni Fabrice, Kwizera Pierrot, Abubakar Lawar, Niyibizi Ramadhan, Shaban Hussein Tshabalala na Ahoyikuye Jean Paul.

Olympique de Missiri- Sima: Ali M’Hadji Omar, Zakaria Naouirou, Youssouf Moustakima, Hassani Imrane, Andrian Jafiarinoro Manda Wanya, Youssouf Samiri, Anfouanlou El-Had, Adjaoidou Abdou, Mahamadi, Abouhafanifa, Nielson Rakotomamonjy, Majani Aksam (c).

Abakinnyi ba AS Kigali bishimira igitego cya mbere cyatsinzwe na Kwizera Pierrot ku munota wa 26
Abubakar Lawal na Shaban Hussein Tshabalala bishimira igitego cya kane
Rukundo Denis uri hagati ya Tshabalala na Abubakar Lawal, yatsinze igitego cya gatatu mbere y'uko amakipe yombi ajya kuruhuka
Shaban Hussein 'Tshabalala' ari mu bitwaye neza muri uyu mukino
Abakinnyi ba AS Kigali babanje mu kibuga
Abakinnyi ba Olympique de Missiri-Sima babanje mu kibuga
Abakapiteni b'amakipe yombi bifotozanya n'abasifuzi
Umunyezamu wa Olympique de Missiri yavunitse asimburwa n'umukinnyi w'imbere mu kibuga
Biramahire Abeddy yishimiye igitego agaragaza ko umukunzi we atwite
El-Had Ibrahim Anli yasohowe mu kibuga ahita yitabwaho n'abaganga
Niyonzima Haruna agerageza gucenga umukinnyi wa Olympique de Missiri-Sima
Niyibizi Ramadhan yishimira igitego cya kabiri cya AS Kigali
Abubakar Lawal yishimira igitego cya gatatu
Lawal yahise ashimira "Allah" ku gitego yari amaze gutsinda
Umutoza wa AS Kigali, Nshimiyimana Eric, nta kazi gakomeye yahuye nako kuri uyu mukino
Umunyamabanga Mukuru wa AS Kigali, Gasana Francis akurikiye umukino
Perezida wa AS Kigali, Shema Fabrice ku mukino wo kuri uyu wa Gatandatu
Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier ari mu bitabiriye uyu mukino

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .