00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AS Kigali yakangutse ku isoko; yasinyishije babiri barimo Kalisa Rashid

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 7 Nyakanga 2021 saa 10:34
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Ikipe ya AS Kigali bwahisemo kugumana Kalisa Rashid ukina hagati mu kibuga, bunagura Saba Robert wari rutahizamu wa Kiyovu Sports muri uyu mwaka.

Isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi mu Rwanda, rikomeje gushyuha cyane ko abakinnyi benshi basoje amasezerano yabo mu makipe bakiniraga.

AS Kigali FC nk’ikipe izasohokera u Rwanda mu marushanwa Nyafurika ya CAF Confederation, yongereye amasezerano y’imyaka ibiri Kalisa Rashid wayijemo mu 2019.

Iyi kipe kandi yasinyishije rutahizamu Saba Robert amasezerano y’imyaka ibiri nyuma y’uko atsindiye Kiyovu ibitego icumi muri shampiyona.

Uretse aba bombi, iyi kipe yasinyishije Uwimana Guillain wakiniraga Etincelles FC, amasezerano y’imyaka ibiri.

Iyi kipe y’Umujyi wa Kigali yamaze gutakaza Hakizimana Muhadjiri werekeje muri Police FC. Ibiganiro byo kongera amasezerano Nsabimana Eric "Zidane" bikaba birimbanyije hagati y’impande zombi.

Iyi kipe yabaye iya kabiri nyuma yo gusoza shampiyona iri ku mwanya wa kabiri nta mukino itsinzwe muri 13 yakinnye.

Kalisa Rashid yahisemo kongera amasezerano muri AS Kigali FC
Robert Saba yatsindiye Kiyovu Sports ibitego icumi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .