Kwamamaza

’AS Kigali yagize intege nke irekura Muhadjili na Onesme ariko hari icyo nyishimira’

Yanditswe kuya 4-08-2016 saa 19:13' na Manzi Rema Jules


Kapiteni wa AS Kigali, Kayumba Soter yatangaje ko iyi kipe yagaragaje intege nke mu kurekura abakinnyi ngenderwaho yari izanye kuyifasha guhatanira ibikombe ariko ashimira ubuyobozi kuba bwarahise bugaragaza ubushake buzana abandi bakinnyi bakomeye kandi bafite imyumvire yo gutwara ibikombe.

AS Kigali yatunguranye itiza APR FC abakinnyi babiri barimo Hakizimana Muhadjili na Twizerimana Onesme wari umaze kwigaragaza muri shampiyona y’umwaka ushize ndetse afatwa nk’umusimbura wizewe wa rutahizamu Sugira Ernest.

Kapiteni w’iyi kipe, Kayumba Soter yabwiye IGIHE ko gutanga aba bakinnyi basaga nk’abagiye kubakirwaho ikipe byagaragaje intege nke ndetse byari byatangiye kubatera impungenge z’umusaruro w’umwaka utaha, ariko anavuga ko batunguwe n’uburyo ubuyobozi bwahise buziba icyuho buzana abakinnyi bakomeye kandi bakuze bazi icyo gukora mu kibuga kurushaho.

Ati “AS Kigali umwaka utaha intego ni igikombe byanze bikunze. Murabibona ko ikipe yaguze abakinnyi bakomeye kandi bazi ko ikibazanye ari ugutwara igikombe.Birumvikana kurekura Muhadjili na Onesme twabonaga ko bazubakirwaho ikipe byagaragaje intege nke ariko hari ikintu nshimira ubuyobozi. Bahise bazana abakinnyi bakuze, bazi icyo gutwara igikombe bisaba.”

Uyu mukinnyi wari urangije amasezerano muri AS Kigali ariko akaba yaramaze kumvikana n’ubuyobozi kuzayigumamo indi myaka ibiri, avuga ko akurikije abakinnyi bashya ikipe yaguze n’umutoza ifite iri ku rwego rwo gukuraho ubwami bwa APR FC na Rayon Sports zihora zisimburana ku gutwara ibikombe.

AS Kigali ni imwe mu makipe yagaragaye cyane ku isoko ry’igura n’igurisha aho yatanze Sugira Ernest muri AS Vita Club kuri miliyoni hafi 102 z’amafaranga y’u Rwanda, Hakizimana Muhadjili na Onesme Twizerinama bagiye muri APR FC ku mafaranga atarashyizwe ahagaragara, Akili Mabula werekeje muri Australia ndetse na Mwizerwa Amini wagiye muri Police FC.

Iyi kipe yaguze abakinnyi barimo Kabange Twite wakiniraga FC Saint-Éloi Lupopo yo muri Repubulika Iharanira Demokarasai ya Kongo , Nkomeje Alex wakiniraga Sunrise FC, Mubumbyi Bernabé, Ndoli Jean Claude, na Ndahinduka Michel bavuye muri APR FC bakiyongeraho Ntamuhanga Tumaine ‘Tity’ na Nshutinamagara Ismaël ‘Kodo’.

Kapiteni wa AS Kigali, Kayumba Soter (iburyo) ari kumwe na Team manager w'ikipe, Nshimiye Joseph
Ndahinduka Michel nawe yerekeje muri AS Kigali avuye muri APR FC
Mubumbyi Bernabé yamaze gusinyira AS Kigali
Ntamuhanga Tumaine wakiniraga APR FC yashyize umukono ku masezerano yo gukinira AS Kigali
Nyuma yo gusezererwa na APR FC, Kodo yasinyiye AS Kigali
Ntamuhanga Tumaine wakiniraga APR FC yashyize umukono ku masezerano yo gukinira AS Kigali

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved