AS Kigali y’abakinnyi bashya n’umutoza mushya yatangiye kwitegura KMC (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 23 Nyakanga 2019 saa 08:55
Yasuwe :
0 0

Ibyumweru bitatu mbere y’uko yakira KMC yo muri Tanzanie mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere muri CAF Confederation Cup, AS Kigali iri kumwe n’umutoza Nshimiyimana Eric yatangiye imyitozo kuri uyu wa Kabiri.

Mu ikabutura y’umukara n’umupira w’ubururu w’amaboko magufi, umutoza Nshimiyimana Eric yakoresheje imyitozo ya AS Kigali yabereye kuri Stade y’Umujyi i Nyamirambo kuri uyu wa Kabiri nyuma yo kongera guhabwa iyi kipe yari yatandukanye na yo mu Ukwakira 2018.

Mu bakinnyi 11 bashya baguzwe n’iyi kipe, umunani ni bo batangiye imyitozo, barangajwe imbere na Niyonzima Haruna ushobora kuzababera kapiteni.

Ekandjoum Essombe Arsitide wavuye Union de Douala yo muri Cameroun, Makon Nlogi Thierry wavuye muri Coton Sport muri Cameroun, Allogo Mba Rick Martel wakiniraga Manga Sport muri Gabon na Fosso Fabrice Raymond wavuye muri UMS de Loum muri Cameroun bose batangiye imyitozo kuri uyu wa Kabiri.

Haruna Niyonzima wari wambaye numero umunani mu mugongo, Ndayishimiye Eric ‘Bakame, Ishimwe Christian, Ahoyikuye Jean Paul ‘Mukonya’ na Songayingabo Shaffy watijwe muri iyi kipe avuye muri APR FC, bagaragaye mu mwambaro mushya w’icyatsi wanditseho AS Kigali.

Abakinnyi bashya batakoze uyu munsi barimo Kalisa Rashid wabuze kuri telephone na Rusheshangoga Michel wasezeranye imbere y’amategeko kuri uyu wa Kabiri.

Umunyezamu Bate Shamiru bivugwa ko arwaje umwana ndetse na Ssentongo Saifi Farouk na bo ntabwo bagaragaye muri iyi myotozo ya mbere y’Ikipe y’Umujyi yanitabiriwe n’ubuyobozi bwayo bwaje kureba ikipe nshya bufite.

Umutoza wa AS Kigali, Nshimiyimana yabwiye itangazamakuru ko yasanze ikipe imeze neza ndetse yemeza ko yagize uruhare mu kubakwa kwayo.

Ati” Nayisanze neza urebye abakinnyi bahari; hari abo nsanzwe nzi hari n’abandi bashya. Igisigaye ni ugukora. AS Kigali ntabwo twatandukanye nabi urebye, ni hake birukana umuntu wabaye uwa kabiri, byari ukutumvikana ariko ntabwo nagiye kure. Abakinnyi baje hano benshi hari abo bambazagaho.”

Abajijwe kuri KCM ikipe ye yatomboye muri CAF Confederation Cup, Nshimiyimana yavuze ko ari ikipe yabonye ikina na Rayon Sports muri CECAFA Kagame Cup, aho akomeje gushaka byinshi ayimenyaho.

Niyonzima Haruna wakinaga muri Tanzania mu mwaka ushize ndetse akaba yari ahamaze imyaka umunani, yavuze ko ari ikipe nziza ifite abakinnyi bakiri bato ndetse ifite uko ihagaze mu mikoro, ariko bayiteguye kuko uzaba ari umukino utoroshye.

Ati” KMC ni ikipe nziza. Ni ikipe muri rusange ifite abakinnyi bakiri bato bagishaka gukina. Mu buryo bw’amikoro ntabwo ari ikipe nto. Twe turitegura, ni abakinnyi tuziranye ni umukino uzaba utoroshye.”

AS Kigali ikomeje ibiganiro na myugariro wayo Ngandu Omar ngo yongere amasezerano, izakina imikino itatu ya gicuti mbere yo kwakira KMC mu mukino ubanza uzaba hagati ya tariki ya 9 na 11 z’ukwezi gutaha.

AS Kigali irimo abakinnyi bashya nka Haruna Niyonzima (uri imbere iburyo) yatangiye kwitegura KMC kuri uyu wa Kabiri
Rutahizamu Nshimiyimana Ibrahim ni umwe mu bakinnyi basanzwe muri iyi kipe bakoze kuri uyu wa Kabiri
Ntamuhanga Tumaini wamaze kongera amasezerano, ahanganiye umupira na Ahoyikuye Jean Paul 'Mukonya' wavuye muri Kiyovu Sports
Ndayishimiye Eric 'Bakame' yagaragaye mu mwambaro wa AS Kigali
Nshimiyimana Marc Govin na Hategekimana Bonheur bahanganiye umupira mu gihe Bishira Latif ahagaze inyuma yabo yitegereza
Nshimiyimana Eric yakoresheje imyitozo ya mbere nyuma yo kongera kugirwa umutoza wa AS Kigali, aho yafatanyije na Mateso Jean de Dieu wayihesheje Igikombe cy'Amahoro
Allogo Mba Rick Martel wakiniraga Manga Sport muri Gabon ni umwe mu banyamahanga bane AS Kigali yaguze
Ubuyobozi bw'Ikipe bwakurikiranye iyi myitozo ya mbere itegura umwaka mushya w'imikino by'umwihariko CAF Confederation Cup
AS Kigali irateganya gukina imikino itatu ya gicuti mbere yo kwakira KMC mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup

Anafoto: Uwihanganye Hardi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza