Umutoza wa AS Kigali, Nshimiyimana Eric, yahisemo gukoresha Kwizera Pierrot mu kibuga hagati mu mwanya wa Kalisa Rachid wavunitse mu gihe Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ yafashe umwanya wa Bate Shamiru mu izamu.
CS Sfaxien yatangiye umukino iri hejuru, yafunguye amazamu ku gitego cyinjijwe na Firas Chawat ku mupira yatsindishije umutwe uvuye muri koruneri yatewe na Aymen Harzi.
Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ yafashije AS Kigali kuguma mu mukino mu minota 15 ya mbere ndetse itangira gukina neza ihanahana, byavuyemo uburyo bwo ku munota wa 22 bwabonywe na Shabani Hussein ‘Tchabalala’, imipira ibiri yateye isubizwa inyuma na Aymen Dahmene mbere y’uko Lawal atera n’umutwe ukajya hejuru.
Ikipe y’Umujyi wa Kigali yongeye kubona ubundi buryo ku munota wa 28, ku mupira wahinduwe uvuye mu ruhande rw’ibumoso, habura uwukoraho hagati ya Abubakar Lawal na Orotomal Alex.
Bakame yongeye kurokora AS Kigali ku munota wa 32, akuramo ishoti rikomeye ryatewe na Kingsley Eduwo ari mu rubuga rw’amahina ubwo yari aherejwe na Chadi Hammami.
Mu minota y’inyongera, Club Sportif Sfaxien yabonye umupira w’umuterekano ku ikosa yakorewe kuri Mohamed Soulah waryihaniye, ukozweho na Mohamed Ali Trabelsi ujya ku ruhande gato nyuma yo guhindurirwa icyerekezo n’abakinnyi ba AS Kigali.
Amakosa atandukanye yakozwe n’abakinnyi ba AS Kigali mu minota ya mbere y’igice cya kabiri ni yo yavuyemo umupira w’umuterekano watanze igitego cya kabiri cya CS Sfaxien cyatsinzwe na Aymen Harzi n’umutwe ku munota wa 55.
AS Kigali yigaruriye icyizere mu mukino ubwo yabonaga igitego cyitsinzwe na Nour Ezzamen Zammouri ku munota wa 61, ariko ntiyabasha kwihagararaho mu minota yakurikiyeho kuko nyuma y’iminota 10 yinjijwe icya gatatu na Mohamed Soulah.
Hakizimana Muhadjiri yahawe ikarita itukura itavuzweho rumwe nyuma yo gukora ikosa ryamuhesheje ikarita y’umuhondo ku munota wa 88, umupira yari afashe mu ntoki awuteye hasi n’ikirenge yerekwa ikarita itukura.
Nyuma y’umunota umwe, Mohamed Soulah yongeye gutsindira CS Sfaxien igitego cya kane gishimangira intsinzi y’ibitego 4-1 mu mukino ubanza mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 21 Gashyantare 2021.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi
CS Sfaxien: Aymen Dahmene, Gaith Maaroufi, Ahmed Ammar, Nourezzaman Zammouri, Mohamed Ali Jouini, Mohamed Ali Trabelsi, Aymen Harzi, Chadi Hammami, Mohamed Soulah, Firas Chawat na Kingsley Eduwo.
AS Kigali: Ndayishimiye Eric ‘Bakame’, Bishira Latif, Rurangwa Mossi, Ishimwe Christian, Rugirayabo Hassan, Kwizera Pierrot, Nsabimana Eric ‘Zidane’, Hakizimana Muhadjiri, Abubakar Lawal, Shabani Hussein ‘Tchabalala’ na Orotomal Alex.











TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!