00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AS Kigali y’abagore yasabye kurenganurwa ikazahagararira u Rwanda

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 22 Gicurasi 2021 saa 12:52
Yasuwe :
0 0

AS Kigali WFC yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, isaba ko yahabwa uburenganzira bukwiye bwo kuzasohokera u Rwanda mu Marushanwa Nyafurika ya CAF Champions League y’Abagore.

Ibi bubishingira ku kuba ikipe ya Scandinavia WFC yaregukanye igikombe cya Shampiyona mu 2019, ikagihabwa kandi yari itaremererwa kuba umunyamuryango wemewe wa FERWAFA.

Mu nama y’Inteko Rusange yahuje abanyamuryango ba FERWAFA mu Ukwakira 2020 nibwo Scandinavia WFC yemejwe nk’umunyamuryango wemewe w’iri shyirahamwe.

Nyuma y’uku kwemezwa nk’abanyamuryango bemewe ba FERWAFA, Scandinavia WFC yanamenyeshejwe ko ari yo izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League.

Ubuyobozi bwa AS Kigali Women Football Club burangajwe imbere na Teddy Gacinya, bukimenya ko FERWAFA yandikiye Scandinavia WFC iyimenyesha ko ari yo izahagararira u Rwanda, nabwo bwahise bwandikira iri shyirahamwe burisaba ko bwamenyeshwa igihe bazasohokera ku ngo batangire imyiteguro hakiri kare.

Bidatinze kandi AS Kigali WFC yahise inandikira Akanama Nkemurampaka ka FERWAFA, isaba ko yarenganurwa kuko ibona ariyo ikwiye gusohokera u Rwanda.

Yabanje kwandikira FERWAFA, ariko ntiyasubizwa, hanyuma ifata icyemezo cyo kwandikira Akanama Nkemurampaka muri iri Shyirahamwe kugira ngo kayirenganure kuko yo ivuga ko yarenganyijwe.

Yandikira FERWAFA, AS Kigali WFC yagize iti “Tunejejwe no kubandikira iyi baruwa mu rwego rwo gusaba ko mwatumenyesha igihe ikipe izasohokera Igihugu mu marushanwa ya CAF Champions League bizabera. Impamvu yabyo ni ukugira ngo twirinde kuzatungurwa, no kugira ngo tubashe kwitegura bihagije no kumenya ibisabwa muri iryo rushanwa.”

Iyi baruwa yandikiye Ubuyobozi bwa FERWAFA ku wa 10 Gicurasi 2021, ndetse iri Shyirahamwe riyakira ku wa 11 Gicurasi 2021 nk’uko kopi IGIHE ifite ibigaragaza.

Ntabwo byatinze kuko AS Kigali WFC yahise inandikira abayobora Akanama Nkemurampaka ka FERWAFA, isaba ko yarenganurwa kuko ari yo ikwiye gusohokera u Rwanda.

Iti "Dushingiye ku ibaruwa twabandikiye (FERWAFA) yo ku wa 10 Gicurasi 2021 dusaba kumenyeshwa igihe ikipe izahagararira Igihugu mu marushanwa ya CAF Champions League y’abagore, izabera mu rwego rwo kugira ngo twitegure, ntitwasubizwa. Ubuyobozi bwa AS Kigali WFC bumaze kumva amakuru ko ibaruwa yasohotse yemeza ikipe izahagararira Igihugu muri iryo rushanwa, byateye urujijo muri AS Kigali WFC."

Yakomeje igira iti "AS Kigali WFC nk’umunyamuryango wa FERWAFA guhera muri 2009 kugeza ubu, twiteguraga ko ari twe tuzahagararira Igihugu, ikipe yahawe ibaruwa iyemerera gusohoka bizwi ko yabaye umunyamuryango wa FERWAFA nyuma ya 2019, tukaba tubasaba ko mwasuzumana ubushishozi ntihabeho akarengane kuri AS Kigali WFC.”

Muri 2018-2019 nibwo ikipe ya Scandinavia WFC yegukanye igikombe cya shampiyona, nyuma yo gutsinda AS Kigali WFC ku mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona ibitego 2-0 mu mukino wabereye kuri Stade Umuganda. Shampiyona ya 2019-2020 ntabwo yarangiye kubera icyorezo cya COVID-19.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko ku wa 18 Gicurasi 2021 ari bwo Scandinavia WFC yahawe ibaruwa n’ubuyobozi bwa FERWAFA imenyeshwa ko ari yo kipe izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League.

Kugeza ubwo iyi nkuru yakorwaga, ntacyo FERWAFA yigeze itangaza kuri aya makuru.

Muri Werurwe 2021, nibwo mu nama y’Inteko Rusange yahuje abanyamuryango ba CAF, hemejwe imyanzuro irimo n’amarushanwa amakipe yo muri Afurika azakina muri 2020-2021.

CAF yatangaje ibi bikurikira:

• Ikipe yatwaye igikombe iwayo umwaka ushize 2019-2020, niyo izitabira aya marushanwa

• Mu gihe shampiyona itarangiye cyangwa itabaye, ishyirahamwe ry’umupira
w’amaguru muri icyo gihugu, rifite inshingano zo guhitamo ikipe ihagararira igihugu.

• Mu ntangiriro z’iri rushanwa, amakipe yemerewe kwitabira aya marushanwa, azakina muri zone 6 za CAF, akazajya ahura hagati yayo kugira ngo haboneke ikipe 1 ihagararira izindi amakipe azajya aturuka muri Zone zitandukanye ahagarariye izindi.

• Amakipe azajya ahurizwa hamwe n’amakipe abiri yavuye muri Zone izakira imikino ya nyuma, yose hamwe abe 8.

• Ayo makipe 8 azaba yahize andi muri izo Zone, azahurizwa muri Zone imwe akore amatsinda abiri, aho buri tsinda rizaba rigizwe n’amakipe ane.

AS Kigali WFC yabanje kwandikira Perezida wa FERWAFA w'agateganyo
Yakurikijeho kwandikira Akanama Nkemurampaka ka FERWAFA
Scandinavia WFC ibitse igikombe cya shampiyona cya 2018-2019
AS Kigali WFC niyo ifite igikombe cya shampiyona cya 2017-2018
Scandinavia WFC yamaze kumenyeshwa na FERWAFA ko izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .