Mubumbyi yateye umugongo Rayon Sports, yerekeza muri AS Kigali

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 29 Nyakanga 2016 saa 03:35
Yasuwe :
0 0

Mubumbyi Barnabé wari wamaze gutangaza ko bitarenze uyu munsi ashobora kurara asinyiye Rayon Sports amaze gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri muri AS Kigali nk’intizanyo ya APR FC yari asanzwe akinira.

Uyu mukinnyi uri mu bakinnyi icyenda APR FC yirukanye, yagombaga gusinyira ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Kane tariki 28 Nyakanga 2016 ariko bihinduka kubera ko ikipe ya APR FC yakiniraga yabyanze.

Nk’uko uyu mukinnyi yabitangarije IGIHE, yifuzaga kujya muri Rayon Sports ariko APR FC iramwegera imusaba kuyisinyira andi masezerano inamuha amafaranga yo kumugura aruta miliyoni 6 000 000 yahabwaga na Rayon Sports, ihita imutiza muri AS Kigali.

Yagize ati “Amakipe yombi yumvikanye noneho kuko nta masezerano nari mfitiye APR FC ibanza kumpa amafaranga yo kungura aruta ayo Rayon yampaga, ihita intiza muri AS Kigali.”

Rayon Sports yifuzaga uyu mukinnyi wa APR FC nyuma yo gutwara na myugariro Rwatubyaye Abdul wamaze kuyisinyira amasezerano y’imyaka ibiri.

Si Mubumbyi wenyine APR FC yatije AS Kigali kuko ajyanyemo n’umuzamu Ndoli Jean Claude na rutahizamu Ndahinduka Michel.

AS Kigali itijwe aba bakinnyi nyuma y’uko nayo yatije APR FC rutahizamu wayo Twizerimana Onesme na Hakizimana Muhadjili.

Mubumbyi ahabwa umwambaro wa AS Kigali
Ndahinduka Michel (ibumoso), Ndoli Jean Claude, Nshimiye Joseph (Tema manager) na Mubumbyi
Nshimiye Joseph ushinzwe imibereho ya AS Kigali (ibumoso) na Kalisa Adolphe, umunyamabanga wa APR FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza