AS Kigali izaseswa! Impamvu yo gushinga Kigali FC n’ibyitezwe muri uyu mushinga

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 7 Gashyantare 2021 saa 10:54
Yasuwe :
0 0

Nta gihindutse, uyu mwaka wa 2021 uzarangira ikipe yari imaze imyaka 14 yitwa Association Sportive de Kigali ihindutse Kigali FC.

Ubuyobozi bwa AS Kigali bwemeje amakuru y’umushinga wo guhindura amazina n’ibirango byayo ku wa Gatandatu.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Perezida w’iyi kipe, Shema Fabrice, yavuze ko ari umushinga bamaze iminsi bigaho, ariko wakomwe mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19.

Yavuze ko impamvu yo guhindura izina ry’iyi kipe ari ukugira ngo ibashe kujyana n’igihe mu buryo bw’imibereho no kurushaho gukorana n’umufatanyabikorwa wayo ukomeye ari we Umujyi wa Kigali.

Ati “Ni umushinga uri imbere twatangiye, ni uko hajemo ikibazo cya COVID-19, ariko mu nama twakoze mu Ugushyingo twemeza uwo mushinga ni ukugira ngo turebe imbere hazaza ha AS Kigali uburyo hagira imbaraga kurusha ubu cyane ko Umujyi wa Kigali ari we mufatanyabikorwa ukomeye, ariko hari n’abandi bantu baba bashaka gutanga amafaranga ariko bakabura uburyo bakorana n’ikipe.”

Hari byinshi bimaze gukorwa

Shema Fabrice yavuze ko hari intambwe yamaze guterwa mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga, aho hamaze gutekerezwa ku birango by’ikipe ya Kigali FC izasimbura AS Kigali.

Ati “Hari byinshi tumaze gukora birimo ikirango gishya kigaragaza Umujyi wa Kigali, guhindura amazina n’ibirango bisaba ibintu byinshi mu bijyanye no kumenyekanisha ibikorwa no mu mikorere.”

Kigali FC izavuka muri uyu mwaka nyuma yo gusesa AS Kigali

Umuyobozi wa AS Kigali yakomeje avuga ko kuri ubu bari gushaka uburyo ibigomba gukemuka birimo guhuza amategeko no kwandikisha Kigali FC mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) byakemuka, ubundi Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) n’uruyobora umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) iyi kipe yanditswemo, zombi zikamenyeshwa ko yahinduye sitati ndetse zikabyemeza.

Ati “Hari ibintu bigomba guhuzwa birimo amategeko, turimo kureba uburyo RDB yatwemerera kwandikisha ikipe nka kompanyi aho kuba association [umuryango], ubwo hazabaho igihe cyo gusesa AS Kigali ariko Kigali FC yagiyeho mu buryo bw’amategeko, tubimenyeshe RGB na FERWAFA, dukore Inteko Rusange dusaba guhindura izina.”

Yakomeje avuga ko kuba iyi kipe iri mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup byatumye bagenda gake muri uyu mushinga, ariko yemeza ko hari icyizere ko bizarangira muri uyu mwaka wa 2021.

Ati “Kuko turi muri iyi mikino ya CAF Confederation, ntabwo twashatse kubivanga, twaravuze ngo reka dukomeze n’iri zina, abanyamategeko bacu bige neza uko bimeze kugira ngo bitazaduteza ikibazo, ariko turibaza ko uyu mwaka bizaba byarangiye.”

Intumbero zo gushinga Kigali FC

Shema Fabrice yavuze ko mu ntumbero Kigali FC izaba ifite nimara gushingwa harimo kuzamura urwego rw’umupira w’amaguru cyane mu bakiri bato bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

Ati “Hari ibintu byinshi tureba kugira ngo tuzayigire ikipe ikomeye mu buryo bw’imibereho kandi izaba ifite icyerekezo kizima kirambye mu gihe kirekire, ifite intego nyinshi zirimo kuzamura urwego rw’umupira w’amaguru mu bana muri Kigali, aho twifuza ko tuzajya dufasha umwana umwe muri buri murenge, tukamurihira amashuri, agafashwa no gukina.”

Association Sportive de Kigali imaze imyaka 14 ishinzwe nyuma yo kwihuza kwa Renaissance FC na Kigali FC mu 2006, imaze kwegukana igikombe cy’Amahoro inshuro ebyiri; mu 2013 no mu 2019.

Kigali FC yari yagiyeho nyuma yo guhindurirwa izina kwa Les Citadins mu 2003.

Mu 2019, havugwaga ko AS Kigali ishobora guhuzwa na Kiyovu Sports, zombi zihuriye ku guterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, ariko ntibyemezwa na Njyanama yawo.

Kuri ubu, iyi kipe ihagarariye u Rwanda mu mikino Nyafurika, iri kwitegura guhura na CS Sfaxien yo muri Tunisia mu ijonjora rya gatatu ribanziriza amatsinda ya CAF Confederation Cup.

Umukino ubanza uzabera muri Tunisia tariki ya 13 Gashyantare mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali nyuma y’icyumweru kimwe.

AS Kigali yari imaze imyaka 14 izahinduka Kigali FC
Perezida wa AS Kigali, Shema Fabrice (ibumoso) yabwiye IGIHE ko umushinga wo gushyiraho Kigali FC ushobora kurangira muri uyu mwaka wa 2021

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .