Ikipe y’Umujyi wa Kigali iri ku mwanya wa 14 n’amanota arindwi gusa mu mikino umunani imaze gukina mu gihe Kiyovu Sports iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 15.
AS Kigali yaranzwe n’umusaruro udashimishije nyamara yaraguze abakinnyi benshi bakomeye mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino, ikomeje imyitozo yitegura uyu mukino izakira.
Umutoza Nshimiyimana Eric yongeye kwakira abakinnyi batatu, umunyezamu, Ndayishimiye Eric ‘Bakame’, kapiteni w’ikipe Niyonzima Haruna na Nsabimana Eric ‘Zidane’ bari mu ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ yakinnye na Mozambique na Cameroun mu cyumweru gishize.
Kwizera Pierrot waguzwe afite imvune, na we ari gukorana n’abandi mu gihe byitezwe ko azatangira gukinira ikipe y’Abanyamujyi mu minsi iri imbere, aho biteganyijwe ko azagaruka mu kibuga mu kwezi gutaha.
AS Kigali imaze iminsi ivugwamo ibibazo byinshi byanatumye abari abayobozi bayo bakuru basezererwa, hashyirwaho abashya.
Mu nama yabaye mu cyumweru gishize igahuza ubuyobozi bushya n’abakinnyi, hagaragajwe ko kimwe mu bituma iyi kipe ititwara neza harimo kuba abakinnyi bari bamaze amezi abiri badahembwa.
AS Kigali yamaze guhemba abakinnyi ndetse basabwe gutsinda umukino wa Kiyovu Sports ku wa Gatandatu kugira ngo bave mu myanya ya nyuma ku rutonde rutonde rwa Shampiyona.
Uko amakipe azahura ku munsi wa cyenda wa Shampiyona
Ku wa Kane tariki ya 21 Ugushyingo 2019
- Gasogi United vs Musanze FC (Stade de Kigali, 15h00)
Ku wa Gatanu tariki ya 22 Ugushyingo 2019
- Sunrise FC vs Heroes FC (Nyagatare Stadium, 15h00)
- APR FC vs Espoir FC (Stade de Kigali, 15h00)
Ku wa Gatandatu tariki ya 23 Ugushyingo 2019
- Marines FC vs AS Muhanga (Umuganda Stadium, 15h00)
- AS Kigali vs Kiyovu Sports (Stade de Kigali, 15h00)
Ku Cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo 2019
- Gicumbi FC vs Rayon Sports FC (Stade de Kigali, 15h00)
- Bugesera FC vs Mukura VS (Stade Bugesera, 15h00)
- Etincelles FC vs Police FC (Stade Umuganda, 15h00)
Abakinnyi batemerwe gukina umunsi cyenda wa Shampiyona
- Alain Bruno Abehanga (Gicumbi FC)
- Harerimana Obed (Musanze FC)
- Uwimana Emmanuel (Musanze FC)
- Ndizeye Innocent (Mukura VS)



















Amafoto: Umurerwa Delphin
TANGA IGITEKEREZO