As Kigali irashaka gukorera amateka kuri AS Vita Club igaha gasopo andi makipe

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 8 Nzeri 2016 saa 09:20
Yasuwe :
0 0

AS Kigali yateguye irushanwa ribanziriza shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda “AS Kigali Pre-Season Tournament” rigomba gutangira kuri uyu wa Kane iyi kipe yisobanura na AS Vita Club yo muri Congo Kinshasa.

Saa 15:30 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo nibwo uyu mukino AS Kigali yahigiye gutsinda ndetse ikagaragariza andi makipe ko yiteguye gutwara igikombe uzaba.

AS Vita Club itozwa na Florent Ibenge Ikwange ni imwe mu makipe amaze kuba ubukombe mu karere k’ibiyaga bigari no muri Afurika, ndetse ishobora kugora AS Kigali.

Mu kiganiro na IGIHE, umutoza wa AS Kigali, Eric Nshimiyimana yatangaje ko icyo bareba cyane atari amafaranga bazakuramo ahubwo nk’ikipe yiyubatse bihagije uyu mwaka kandi yumva igeze igihe cyo gutangira kunyeganyeza amakipe y’ibigugu mu Karere, ishaka gutangira kuri uyu wa Kane itsinda AS Vita Club.

Yagize ati “Amakipe arakomeye ariko ntayo wavuga ko irenze izindi. AS Vita Club ifite amateka kuturusha twese ariko amateka bagomba kuyashimangira mu kibuga. Twe dufite akazi gakomeye ko gukina n’ikipe y’amateka ariko na twe tuzi ko dukomeye kandi twiteguye kubyerekana. Biradushimishije gukina n’ikipe y’ubukombe ariko ku mbaraga nibaza ko uko dukina twese dufite amahirwe angana, nta bwo dutewe ubwoba n’izina bafite.”

Ku bakinnyi bashya iyi kipe yaguze barimo batanu bavuye muri APR FC nka Ndoli Jean Claude, Ntamuhanga Tumaine Tity, Ndahinduka Michel, Nshutinamagara Ismaël ‘Kodo’ na Mubumbyi Bernabé; Nshimiyimana yavuze ko bafite ishyaka ryo gukora cyane ariko bari hasi y’aho abifuza.

Ati “Uko twari dusanzwe tubazi muri APR FC si ko baje kuko bari bamaze igihe batabona umwanya wo gukina. Icyo turimo gukora ni ukubaha icyizere nabo bakakigirira ariko bizaza kuko bafite ubushake. Ubwabo bagomba gukora cyane kuko Abanyarwanda babatezeho byinshi kurusha n’abo twari dusanganywe.”

AS Kigali iraba ihanganye na AS Vita Club ikinamo rutahizamu Ernest Sugira wakiniraga iyi kipe y’Abanyamujyi mu myaka ibiri ishize mbere yo kugurwa akayabo ka miliyoni 102 z’amafaranga y’u Rwanda.

AS Kigali iratangira irushanwa idafite Kabange Twitte wagize imvune na Ndaka Freddy ugifite ububabare mu itako ariko abandi bose bakaba bahari.

Muri iri rushanwa hamaze kubamo impinduka kuko ikipe ya Sanga Balende yamaze gutangaza ko itakitabiriye ndetse isimburwa na Sunrise FC igomba kujya mu itsinda B hamwe na Rayon Sports, Kiyovu Sports na Police FC mu gihe itsinda A ririmo AS Kigali, APR FC, AS Dauphin Noir na AS Vita Club.

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya mbere, AS Kigali ifatanyije n’Umujyi wa Kigali bashoyemo akayabo ka miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo rizagende neza haba mu kwitegura kw’amakipe umunani azaryitabira ndetse no guhemba amakipe azitwara neza.

Ikipe ya mbere izahabwa miliyoni eshanu, iya kabiri ihabwe eshatu naho iya gatatu itahane miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Abakinnyi ba AS Kigali mu myitozo mbere yo gucakirana na AS Vita Club
Umutoza Eric Nshimiyimana akoresha imyitozo ya nyuma
Imyitozo ya nyuma y'iyi kipe nta bafana bari bemerewe kuyireba
AS Kigali yariyubatse izana abakinnyi bakomeye barimo Kodo (ibumoso) na Tubane James (iburyo)
Stade ya Kigali yakorewe isuku mbere y'uko irushanwa ritangira
Nyuma y'imyitozo biragije Imana bayereka urugamba bafite imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza