AS Kigali igiye guhindurirwa izina

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 6 Gashyantare 2021 saa 04:32
Yasuwe :
0 0

Perezida wa AS Kigali, Shema Fabrice, yemeje ko iyi kipe iteganya guhindura izina ikitwa Kigali FC kugira ngo bizayifashe kugera ku ntego zayo mu minsi iri imbere.

Shema Fabrice uyobora AS Kigali, yabitangaje ko mu kiganiro Kick-off cya Televiziyo Rwanda kuri uyu wa Gatandatu.

Yavuze ko iyi kipe izahindurirwa izina ikitwa Kigali FC kugira ngo bifashe abifuza kuyigiramo imigabane mu gihe kuri ubu bitakundaga kubera ko ari ikipe ishingiye ku banyamuryango.

Association Sportive de Kigali imaze imyaka 14 ishinzwe nyuma yo kwihuza kwa Renaissance FC na Kigali FC mu 2006, imaze kwegukana igikombe cy’Amahoro inshuro ebyiri; mu 2013 no mu 2019.

Kigali FC yari yagiyeho nyuma yo guhindurirwa izina kwa Les Citadins mu 2003.

Mu 2019, havugwaga ko AS Kigali ishobora guhuzwa na Kiyovu Sports, zombi zihuriye ku guterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, ariko ntibyemezwa na Njyanama yawo.

Kuri ubu, iyi kipe ihagarariye u Rwanda mu mikino Nyafurika, iri kwitegura guhura na CS Sfaxien yo muri Tunisia mu ijonjora rya gatatu ribanziriza amatsinda ya CAF Confederation Cup.

Umukino ubanza uzabera muri Tunisia tariki ya 13 Gashyantare mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali nyuma y’icyumweru kimwe.

AS Kigali igiye guhindurirwa izina yitwe 'Kigali FC'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .