00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Arteta yasubije Perezida Kagame wanenze imyitwarire ya Arsenal

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 21 Kanama 2021 saa 10:15
Yasuwe :
0 0

Umutoza wa Arsenal yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bwongereza, Mikel Arteta, yavuze ko yemeranywa n’ibiheruka kuvugwa na Perezida Paul Kagame, ko iyi kipe idakwiye kwihanganira guhora itsindwa, ahubwo hakwiye kubakwa ikipe ikomeye iharanira gutsinda.

Arsenal izakira Chelsea mu mukino w’umunsi wa kabiri wa Premier League uzaba ku Cyumweru saa kumi n’imwe n’igice.

Iyi kipe y’i Londres igiye kwakira uyu mukino w’abakeba bo mu mujyi umwe mu gihe iheruka gutsindwa na Brentford ibitego 2-0 ku munsi ufungura Premier League ya 2021/22 wabaye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.

Nyuma y’uwo mukino, Perezida Kagame usanzwe ari umukunzi wa Arsenal, yanditse kuri Twitter ko idakwiye guhora yihanganira umusaruro mubi nk’uwo, ahubwo ikwiye kubaka ikipe ihora itsinda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kibanziriza umukino cyabaye ku wa Gatanu, tariki ya 20 Kanama 2021, Mikel Arteta utoza Arsenal, yabwiwe ko Perezida w’u Rwanda aherutse kuvuga ko iyi kipe idakwiye kwihanganira umusaruro nkene ifite nyuma yo gutsindwa na Brentford. Yabajijwe kandi niba yemeranywa na we.

Mu gusubiza, Mikel Arteta yagize ati “Ndabyemera ko Arsenal idakwiye kwemera umusaruro mubi cyane. Ndemeranya na byo mu buryo bwose.”

Arsenal ntizakina amarushanwa y’u Burayi uyu mwaka nyuma yo kuba iya munani muri Shampiyona ya 2020/21.

Arteta yavuze ko yizeye ko abakinnyi be bazitwara neza imbere ya Chelsea nk’uko basanzwe babigenza mu mikino nk’iyi.

Ati “Ni derby y’amakipe y’i Londres. Na none ni imbere y’abafana bacu nyuma y’igihe kirekire cyari gishize. Ku bw’ibyo, ni amahirwe adasanzwe. Ni imikino tuba dushaka gukina.”

Kuri ubu, Arsenal ni yo kipe imaze gukoresha amafaranga menshi mu Bwongereza igura abakinnyi muri iyi mpeshyi, aho yashoye miliyoni 129£, igura abarimo Martin Ødegaard ukina mu kibuga hagati, umunyezamu Aaron Ramsdale, myugariro Ben White, Albert Sambi Lokonga ukina hagati na myugariro Nuno Tavares.

Ku wa Kane, iyi kipe yatangaje ko abakinnyi bayo barimo Pierre-Emerick Aubameyang, Alexandre Lacazette, Willian na Alex Runarsson bamaze iminsi baranduye COVID-19.

Arsenal yavuze ko Aubameyang yamaze gukira ndetse byitezwe ko ashobora gukina umukino wa Chelsea ku Cyumweru nyuma y’uko yasibye uwa Brentford.

Gusa, abandi barimo Lacazette na Runarsson baracyari gukurikiranwa n’abaganga ndetse ntibazakina umukino wo ku Cyumweru mu gihe kuri Willian we hari amahirwe ko yahura n’ikipe yahozemo.

Amakipe yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bwongereza asabwa kwipimisha COVID-19 inshuro ebyiri mu cyumweru mu gihe Arsenal byabaye ngombwa ko ibikora ku munsi w’umukino (ku wa Gatanu w’icyumweru gishize).

Abandi bakinnyi bafite ibibazo muri Arsenal ni Gabriel Magalhães wavunitse mu ivi ry’iburyo, Eddie Nketiah wavunitse akabombambari ku kirenge cy’iburyo kimwe na Thomas Partey ufite ikibazo nk’icyo.

Arsenal ifitanye umubano n’u Rwanda kuko kuva muri Gicurasi 2018 Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyinjiye mu bufatanye bw’imyaka itatu n’iyi kipe ya Arsenal FC yo muri Premier League, u Rwanda ruyibera umuterankunga wa mbere ku maboko y’imipira, aho yambara ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso ku ikipe nkuru, iy’abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe y’abagore.

Umuyobozi w’agateganyo w’ishami ry’ubukerarugendo muri RDB, Ariella Kageruka, aherutse kuvuga ko kuva ubukangurambaga bwa ‘Visit Rwanda’ butangiye mu myaka itatu ishize, umusaruro umaze kuboneka urenze uwari witezwe.

Ati “Umusaruro u Rwanda rumaze gukura muri campaign [ubukangurambaga] ya Visit Rwanda mbere na mbere ni ukumenyekanisha igihugu nk’igihugu cy’ubukerarugendo kandi cy’ishoramari. Kuva icyo gihe rero dutangira iyi campaign ya Visit Rwanda imyaka itatu irashize, twabashije kugira umusaruro uva ku cyo twita Media Value wagiye wiyongera. Wahereye kuri miliyoni 36£ ubu igeze kuri miliyoni 77£ kuri iyo Media Value tuvanamo."

Yakomeje agira ati "Tugitangira iyi campaign twigeze gukora survey [ubushakashatsi] abantu 71% ntabwo bari bazi u Rwanda nk’igihugu cy’ubukerarugendo. Uyu munsi abasaga 51% bazi ko u Rwanda ari igihugu cy’ubukerarugendo.”

Muri iki cyumweru, RDB yatangaje ko nyuma y’imyaka itatu y’imikoranire yatanze umusaruro, mu 2019, impande zombi zanzuye ko zakongera igihe amasezerano yari kumara.

Perezida Kagame aherutse kunenga uburyo Arsenal yitwara nyuma y'uko yatangiye umwaka mushya w'imikino itsindwa na Brentford ibitego 2-0
Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta, yavuze ko yemeranywa n'ibyavuzwe na Perezida Kagame ko iyi kipe idakwiye kwihanganira umusaruro mubi uri kuyiranga
Nyuma yo gutsindwa na Brentford, Arsenal izakira Chelsea ku Cyumweru
U Rwanda na Arsenal biherutse kongera amasezerano azatuma iyi kipe y'i Londres ikomeza kwamamaza ubukerarugendo bwarwo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .