00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Arsenal yamuritse umwambaro mushya wo mu rugo izambara mu mwaka utaha w’imikino (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 Nyakanga 2021 saa 12:37
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya Arsenal yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bwongereza, yamuritse umwambaro mushya izajya yambara iri mu rugo mu mwaka w’imikino wa 2021/22.

Uyu mwambaro mushya washyizwe hanze kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16 Nyakanga 2021, uzajya wambarwa n’ikipe ya mbere y’abagabo, iy’abagore n’iz’abato.

Ni umwambaro w’umutuku ufite amaboko y’umweru n’imirongo itatu y’ubururu bwijimye ku bitugu, ufite ikirango cya Visit Rwanda ku kuboko kw’ibumoso ndetse uzajya ujyana n’amakabutura y’umweru n’amasogisi y’umweru.

Myugariro Kieran Tierney yabwiye urubuga rwa Arsenal ko ari umwambaro mwiza ndetse azishimira kuwambara.

Ati “Nawukunze. Ni umwambaro ukoze neza kandi sinjye uzarota nkwambaye nkahagararira ikipe imbere y’abafana na none.”

Nk’uko bimeze ku myambaro izajya yambarwa ikipe yasohotse, ikirango cya ’Arsenal For Everyone’ kiri imbere ku ikora ry’umupira mu rwego rwo kwerekana ko ntawe uhezwa muri iyi kipe.

Uyu mwambaro mushya uzambarwa bwa mbere ku wa Gatandatu ubwo Arsenal izaba ikina na Rangers mu mukino wo kwishimira imyaka 150 iyi kipe imaze ikna mu Cyiciro cya Mbere muri Ecosse.

Iyi myambaro yatangiye kugurishwa kuri uyu wa Gatanu kuri Arsenal Direct, ku rubuga rwa internet rwayo no ku rwa Adidas yayikoze. Ahandi izajya igurishirizwa hatazangazwa ku wa 23 Nyakanga.

Nyuma yo gukina muri Ecosse, Arsenal iteganya kwitegurira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho izahurira n’amakipe ya Everton, Inter Milan na Millonarios yo muri Colombia muri Nyakanga.

Arsenal izatangira Premier League ya 2021/22, yakirwa na Brentford ku wa 13 Kanama mbere yo gukina na Chelsea mu rugo ku wa 22 Kanama.

Kapiteni wa Arsenal, Pierre-Emerick Aubameyang, mu mwambaro mushya ikipe izajya yambara mu rugo
Myugariro Gabriel dos Santos Magalhães mu mwambaro mushya ufite ikirango Visit Rwanda ku kuboko kw'ibumoso
Rutahizamu w'Umufaransa Alexandre Lacazette
Umunya-Brésil Gabriel Martinelli yifotoza mu mwambaro mushya
Umunya-Ghana Thomas Partey ukina mu kibuga hagati
Umunya-Côte d'Ivoire Nicolas Pépé
Bukayo Saka mu mwambaro mushya Arsenal izajya yambara mu rugo
Myugariro Kieran Tierney yavuze ko akumbuye kwambara uyu mwambaro mushya imbere y'abafana kuri Emirates Stadium
Lia Wälti ukina hagati mu kibuga muri Arsenal y'Abagore
Leah Cathrine Williamson akina imyanya myinshi muri Arsenal y'Abagore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .